Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Mutarama-Ukwakira: Abantu 437 bamaze guhitanwa n’impanuka

Imibare igaragaza ko  kuva muri  Mutarama kugeza mu mpera z’Ukwakira 2018, abantu bagera kuri 437 bahitanywe n’impanuka, mu gihe abagera kuri 662 bakomeretse. Izi mpanuka ahanini zigaragara mu mpera z’icyumweru akenshi zikaba ziterwa n’umuvuduko ukabije, uburangare n’ubusinzi bukabije.

Ibi byatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu biganiro ngarukagihebwe igirana n’itangazamakuru byabaye ku wa 16 Ugushyingo 2018. Nk’uko byagarutsweho na CP George Rumanzi, mu kiganiro yatanze yagaragaje ko umuvuduka ukabije uza ku isonga mu gutera impanuka.

Imibare igaragaza ko impanuka 1404 zatewe n’umuvuduko ukabije na ho 1064 zikaba zatakomotse ku kunywa inzoga zirenze urugero. Abahaniwe gutwara nabi bagera ku 7034 na ho abahaniwe gutwara imodoka bavugira kuri telefoni bagera ku 6841.

CP Rumanzi agira ati “Abahura n’ingorane cyane muri izi mpanuka ni abanyamaguru, abatwara abagenzi kuri moto n’abatwara amagare. Bigaragara ko ku wa gatanu kugeza ku cyumweru ari bwo haba impanuka nyinshi.”

Muri uyu mwaka imodoka zakorewe isuzumwa (Contrôle Technique) zisaga ibihumbi ijana (106,835). Muri zo ku nshuro ya mbere basanze izari zujuje ubuziranenge ni ukuvuga izimeze neza zigera hafi ku bihumbi mirongo itanu (49,359), na ho izari zitameze neza ku nshuro ya mbere ziyingayinga ibihumbi mirongo itandatu (57,475).

Nk’uko byagaragajwe na CP Rumanzi, impanuka nyinshi zikomoka ku muvuduko ukabije, gutwara nabi mu muhanda, no gutwara imodoka wasinze cyangwa se ufite umunaniro ukabije bigatera gusinzira.

Rene Anthere Rwanyange

CP George Rumanzi, Komiseri ushinzwe ibikorwa n’amategeko muri Polisi y’u Rwanda.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities