Ku bufatanye bw’inzego z’umutekano mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Matimba mu kagari ka Nyabwishongwezi, ku wa 17 Ugushyingo 2018, Polisi yafashe imodoka yo mu bwoko bwa DYNA ifite ibirango RAC 439T ipakiye amakarito 171 y’inzoga zitemewe zo mu bwoko bwa Zebra Waragi.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire, avuga ko ifatwa ry’iyi modoka rikomoka ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati “Mu masasa ya saa sita z’ijoro nibwo abaturage batanze amakuru ku irondo ry’umwuga ko hari imodoka irimo gupakirira ibiyobyabwenge mu gishanga cya Nyabwishongwezi. Irondo ryihutiye kumenyesha Polisi hatangira ibikorwa byo kuyishakisha.”
CIP Kanamugire akomeza avuga ko inzego z’umutekano zahise zitangira ibikorwa byo gushakisha iyi modoka ndetse Polisi igashyira bariyeri mu muhanda uva muri aka gace kugirango imodoka zose zibashe gusakwa.Iyi modoka ikaba yaraje gufatwa mu masaha ya saa cyenda zo mu rukerera (3:00am) ipakiye amaduzeni 171 y’inzoga zitemewe zo mu bwoko bwa zebra waragi.
CIP Kanamugire yashimiye abaturage uruhare bagize mu kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge binyuze mu makuru batanze iriya modoka ikabasha gufatwa. Yaboneyeho gusaba abaturage kurushaho kuba maso, bakarwanya abakomeje kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu kuko biri ku isonga ry’ibitera ibyaha bitandukanye.
Yagize ati “Imiterere y’Akarere dutuyemo ituma gafatwa nk’inzira yinjiriramo ibiyobyabwenge birimo urumogi, Kanyanga ndetse n’inzoga z’itemewe ahanini bituruka mu bihugu by’abaturanyi, kubirwanya bikwiye kuba inshingano za buri wese kuko biri ku isonga ry’ibiteza umutekano muke.”
Ibiyobyabwenge ni ikibazo gihangayikishije Igihugu cyose kuko bikomeje kwangiza urubyiruko kandi arirwo ruzubaka u Rwanda rw’ejo hazaza. Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego ikaba yarahagurukiye kubirwanya binyuze mu gutanga inyigisho ku babikora, kugorora ababaswe n’ibiyobyabwenge ndetse no guhana ababicuruza. Kugira uruhare mu kubirwanya bikaba bikwiye kuba ibya buri wese hatangwa amakuru yaho bigaragara.
Kuri ubu imodoka n’ibyo yari ipakiye bifungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare, aho bigomba kumenerwa mu ruhame n’abakoze bagahanwa hakurikijwe amategeko.
Panorama
