Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gatsibo: Abatuye umurenge wa Gitoki barifuza impinduka mu byiciro by’ubudehe

Bamwe mu baturage ba Gitoki barasaba ko ibyiciro by’ubudehe byavugururwa kubera ko nta ruhare babigizemo (Ifoto/Theoneste N.)

Kuba abatuye mu murenge wa Gitoki mu karere ka Gatsibo bataragize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyiciro by’ubudehe, bitumye basaba ko bivugururwa.

Nyakamwe Gilbert ni umuturage wo mu kagari ka Nyamirama avuga ko batamenye uko bashyizwe mu byiciro by’ubudehe. Agira ati “Bitewe ni uko abayobozi bakubona, bahita bakubwira ko ushoboye, bakagushyira mu kiciro kitagukwiriye; niko karengane dufite. Ikindi iyo utumvikana n’umuyobozi w’umudugudu, agushyira mu kiciro yishakiye wagira ngo ni igihano.”

Mukankusi Epiphanie atuye mu kagari ka Bukomane, avuga ko abaturage bifuza ko ibyiciro by’ubudehe byavugururwa kandi bigakorerwa mu nama y’abaturage. Agira ati “Ibyo byiciro bavuga n’ubundi hano harimo abashyizwe mu bitabakwiye kubera ko tutamenye iyo byakorewe, ubutaha byakorerwa mu nama.

Mushumba John, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitoki, na we yemera ko hari ibikwiye kunozwa mu gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe. Agira ati “Hakwiye kubaho impinduka, ibyifuzo by’abaturage bigahabwa agaciro. Ubundi amakuru yafatirwaga ku mudugudu, ubu yafatirwa mu isibo byarushaho gutanga umusaruro. Nk’ubuyobozi birumvikana ko duhagarara ku kifuzo cy’abaturage.

Umurenge wa Gitoki mu karere ka Gatsibo ugizwe n’utugari dutandatu, utuwe n’abaturage basaga ibihumbi mirongo itatu na birindwi, nk’uko byagaragajwe n’ibarura ry’abaturage n’imiturire ryo mu 2012. Umubare munini w’aba baturage batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi.

Theoneste Nkurunziza

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities