Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kamonyi: Kutagira amakuru ahagije ku bigega byishingira ingwate bituma batiteza imbere

Bamwe mu bo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Musambira baravuga ko bakeneye itangazamakuru ribakorera ubuvugizi bakabona amakuru ahagije ku nguzanyo zo kwiteza imbere mu bigega biguriza abagore nta ngwate babatse ngo kuko ntazo bafite cyane ko ngo nta masambu bagira,n’umwuga w’ububumbyi ukaba ntacyo ubinjiriza kigaragara.

Niragire Françoise utuye mu murenge wa Musambira, akagari ka Kigembe avuga ko atunzwe no kubumba inkono. Ngo usanga nta terambere kubumba byamugezaho ngo kuko bitakigezweho kandi nta bushobozi afite bwo gukora buzinesi yamuteza imbere akaba asaba itangazamakuru kumukorera ubuvugizi bakabona amakuru ahagije y’uko yakwiteza imbere.

Yagize ati “Ikibazo ni ukubona amafaranga, mfite ubushobozi nacuruza,ngacuruza imbuto ariko turitinya kuko nta sambu dufite turabumba inkono bakaduha igiceri k’ijana ubwo se ayo yatunga abana barindwi nanjye n’umugabo? Icyo twakorerwa ni ubuvugizi natwe tukabona amakuru ahagije ku cyatuzamura. Tubonye abatuguriza nta ngwate batwatse,twayafata dugakora tukishyura,ariko ntituzi aho twagana ngo badufashe dukeneye amakuru ahagije.”

Mukakanani Angelique na we ati “Impamvu tudatera imbere ni uko tutagira abavugizi batuvugira ngo tubone inguzanyo tukabona igishoro tugakora imishinga idufasha kwiteza imbere. Ariko se twazibona dute tudafite ingwate? Ntituzi inzira byacamo nta makuru dufite.”

Mu gushaka umuti w’iki kibazo umuryango w’abagore baharanira ubumwe WOPU uvuga ko hakenewe ubufatanye n’itangazamakuru mu gukora ubuvugizi n’ubukangurambaga ku bigo by’imari n’ikigega cyishingira ingwate mu kubegereza amashami yabyo no kubaha amakuru ahagije ku nguzanyo zidasaba ingwate.

Kanziza Epiphanie, Umuyobozi w’uyu muryango yagize ati “Twebwe dukomeza gusaba itangazamakuru gufatanya natwe gukora ubuvugizi n’ubukangurambaga ngo abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma babone amakuru ahagije n’aho bagana bagafashwa kuzamura imibereho yabo babifashijwemo n’ibigo by’imari n’ikigega cy’ingwate BDF.”

Ubusanzwe ikigega BDF gitanga inguzanyo ku bakora imishinga igamije kubateza imbere by’umwihariko hakitabwa no ku iterambere ry’abagore mu kuzamura imibereho ku bafite imishinga mito n’iciriritse badafite ingwate, ku buryo nibagurizwa bazabasha kwishyura inguzanyo. Gusa hari abatinya kugana ibigega nk’ibi kubera kutagira amakuru ahagije bikabadindiriza iterambere.

Inkuru dukesha Pax Press (Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities