Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gasabo: Ababyeyi bibukijwe kugenera abana buri munsi nibura iminota 15 yo gusoma

Ni mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro gahunda y’ubukangurambaga bugamije gushishikariza abana kugira umuco wo gusoma, aho ababyeyi n’abarezi bahuriye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gasabo ku wa 05 Gashyantare 2020; bibukijwe kurushaho gufasha abana mu gusoma babakurikirana, bakanabagenera umwanya barikumwe basoma byibura mu minota 15 buri munsi.

Muri iyi gahunda yahuriranye n’umunsi mpuzamahanga wo gusoma, ubu bukangurambaga bwatangijwe bufiteinsanganyamatsiko igira iti “Mumpe urubuga nsome”. Ikaba izagenderwaho umwaka wose, mu gufasha abana gukomeza kugira umuco wo gusoma. 

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gasabo, muri uyu muhango akaba yasabye ababyeyi kujya bagenera abana umwanya; Byibura iminota 15 buri munsi basomera hamwe ibitabo.

Yagize ati “Mu kazi kenshi ababyeyi bavuga ko bafite ntibakwiye kwibagirwa inshingano bafite ku bana babo, kuko umwana arahenze n’igihe kirahenze ariko umuntu agenda agereranya ibirusha ibindi uburemere. Muri ka kazi kenshi rero bakwiye gushakira umwana byibura iminota cumi n’itanu buri munsi, kugira ngo bamufashe gusoma banamukurikirana ngo abashe kumva neza ibyo asoma.”

Yongeyeho ko ubu bukangurambaga buje nyuma y’uko hagaragaye ko rimwe na rimwe mu mashuri, usanga hari abana batazi gusoma neza inyuguti, ndetse n’ibyo bize igihe babitahanye mu rugo iwabo ugasanga badafite wa muco wo gusoma ngo barusheho kubisobanukirwa.

Eng. Gatabazi Gaspard (Umuyobozi mukuru wa WDA) wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, nawe yagarutse ku kamaro ko gusoma.

Ati “Gusoma iyo tubishyizemo imbaraga biba umuco, bitabaye bityo wagira abantu benshi n’ubwo bashobora kuba bajijutse ariko batagira umuco wo gusoma. Kandi burya ibitabo bibamo ubumenyi bwinshi ndetse umuntu ufite uwo muco agenda amenya byinshi, birimo iby’ubwenge. Niyo mpamvu y’ubu bukangurambaga rero, kugira ngo dutoze abana gusoma bakiri bato.”

Yakomeje asaba ubufatanye bwa buri wese mu kubigiramo uruhare, yaba umuyobozi, abaturage ndetse n’ababyeyi ntibaharire gusa mwarimu. Yagize ati “Ababyize neza bavuga ko umwana umugeneye byibura iminota cumi n’itanu yo gusoma buri munsi, bimwubakamo umuco wo gusoma akabikunda bityo n’iyo yaba mukuru arakomeza akajya asoma.”

Yongeyeho ko ari inshingano ya buri wese gutoza abana gusoma, ngo u Rwanda rw’ejo ruzabe rufite abaturage bakunda gusoma kuko iyo usoma uhaha ubwenge.

Hahembwe abanyeshuri bitwaye neza mu marushanwa

Mu gutangiza ubu bukangurambaga kandi hanahembwe abana bitwaye neza mu kwandika neza no gusoma Ikinyarwanda 2018-2019, binyuze mu nkuru nto zishushanyije. Bakaba bahembwe ibikoresho by’ishuri byafungiwe mu gikapu, ndetse bigizwe na mudasobwa zizakomeza kubafasha kongera ubumenyi bwabo. 

Ni ibihembo abanyeshuri bishimiye kwakira nk’uko umwe muri bo, Itege Aline yabisobanuye agira ati “Ibi ni ibitwereka agaciro ko gusoma no kwandika twimenyereje tukanabigiraho ubumenyi, nishimiye cyane ibi bikoresho rero kuko nk’ibitabo na mudasobwa bizamfasha cyane mu gukomeza kwiyungura ubwenge nk’umunyeshuri ukomeza amashuri yisumbuye. Ndushaho kandi gusoma nk’umuco Igihugu cyacu kitwifuzamo, dufashijwe n’abarezi n’ababyeyi bacu.”

Yaboneyeho no gushimira Minisiteri y’uburezi ndetse n’umushinga wa USAID_Soma umenye, yabateguriye gahunda zibafasha mu kugira umuco wo gusoma banabategurira amarushanwa yabafashije kubigiramo umwete bakaba banabihembewe.

Ubukangurambaga bwatangijwe bugamije kumara igihe cy’umwaka wose, hamwe na gahunda ya ANDIKA RWANDA 2020. Aho abanyeshuri bazakomeza gufashwa mu kugira umuco wo gusoma ari ku mashuri, ndetse no mu miryango hamwe n’ababyeyi barushaho kubafasha gusoma neza, kwandika no gusobanukirwa.

Umubyeyi Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities