Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abanyarwanda banyereje amafaranga bakayabitsa mu mahanga batangiye gukurikiranwa

Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable na Perezida w'Urukiko rw'ikirenga, Dr Faustin Ntariryayo mu kiganiro n'abanyamakuru.

U Rwanda rumaze kohereza impapuro mpuzamahanga mu bihugu umunani zita muri yombi abantu bakurikiranweho kunyereza amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe bakayahisha kuri konti zabo ziri muri ibyo bihugu.

Ibi byatangarijwe mu kiganiro urwego rw’ubucamanza rwagiranye n’abanyamakuru ku wa 10 Gashyantare 2020, ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko.

Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko mu myaka ibiri ishize, bumaze gutahura Abanyarwanda 13 bafite konti mu bihugu 8 bahishemo amafaranga banyereje asaga Miliyari imwe.

Umushinjacyaha Mukuru Aimable Havugiyaremye yabwiye RBA dukesha iyi nkuru, ko u Rwanda rwamaze gusaba ibyo bihugu guta muri yombi abo bantu no gufatira konti zabo.

Yagize ati “…nko ku rwego rw’ubushinjacyaha hari impapuro mpuzamahanga tumaze kohereza hanze, kugira ngo ibihugu abantu tuba twamenye ko bahunnze baranyereje umutungo wa Leta cyangwa se harimo ruswa babe bafatwa noneho babatwoherereze.

Ikindi ni uko turimo gushyiraho ingamba kugira ngo tujye dukurikirana dukorana n’ibindi bihugu kugira ngo niba umuntu afite konti hanze iyo tubashije kumenya ayo makuru, tube twasaba ibyo bihugu muri rwa rwego rw’ubufatanye mpuzamahanga mu kurwanya ibyaha.”

Ibihugu abo Banyarwanda barimo n’aho ngo bahishe ayo mafaranga birimo Canada, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse no ku migabane ya Afurika n’u Burayi.
Ubushinjacyaha kandi buvuga ko hari n’abandi Banyarwanda 9 bahungiye mu bindi bihugu konti zabo 40 ziri mu gihugu zafatiriwe ziriho amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 400.

Uretse aya mafaranga yafatiriwe, hari inzu ziri mu gihugu na zo zafatiriwe zifite agaciro ka miliyoni 400 mu mafaranga y’u Rwanda.

Perezida w’Urukiko rw’ikirenga Dr Faustin Ntezilyayo, avuga ko mu rugamba rwo kurwanya ruswa mu nkiko, hari abakozi bo mu rwego rw’ubucamanza bahanwe ndetse hari n’izindi manza ziteganyijwe muri iki cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko.

Akomeza avuga ko kuva mu mwaka wa 2005 kugeza mu 2019, hari abacamanza n’abakozi bo mu nkiko 47 bahamijwe icyaha cya ruswa n’Inama nkuru y’ubucamanza bafatirwa ibihano bijyanye n’amategeko.

Ati “Muri iki cyumweru cyo kurwanya ruswa mu nkiko hari ibikorwa biteganyijwe birimo no kuburanisha imanza zirenze ijana.”

Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko cyatangiye ku wa mbere tariki ya 10 kizasozwa ku itariki ya 14 Gashyantare 2020. Insanganyamatsiko igira iti “Ruswa ni icyaha kitihanganirwa yigendere kure.”

Urwego rw’ubutabera ni rumwe mu zitungwa agatoki mu bijyanye na ruswa kuko raporo y’Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International) ishami ry’u Rwanda, uherutse kwerekana ko inzego z’ubutabera ziri ku mwanya wa 4 mu kugira abazikoramo bakira ruswa ku gipimo cya 9.41 ku ijana.

Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities