Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Guverinoma yasabwe kugaragaza ingamba yafatiye ibibazo byagaragagaye mu mitangire y’akazi

Dr Edouard Ngirente, Minisitiri w'Intebe.

Inteko rusange ya Sena y’u Rwanda yo ku wa 10 Gashyantare 2020, yasuzumye raporo ya Komisiyo y’Imibereho y’abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu, ku isuzuma rya  raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta y’umwaka wa 2018-2019 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2019-2020. Yasabye Guverinoma intambwe imaze guterwa mu gushyira mu bikorwa ingamba zafatiwe ibibazo mu mitangire y’akazi no mu micungire y’abakozi.

Ibi bikaba biva mu byagaragajwe na  Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta ku wa 18/07/2019 ubwo bagezaga ku Nteko Rusange ya Sena ibisobanuro mu magambo, ku bibazo byari byagaragajwe bishingiye kuri raporo ya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta y’umwaka wa 2017-2018.

Guverinoma kandi yasabwe kugaragariza Sena ibyakozwe mu kugaruza amafaranga Leta yahombye, biturutse ku byemezo birebana n’imicungire y’abakozi ba Leta byafashwe hatubahirijwe amategeko.

Sena kandi yemeje imyanzuro ireba Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta aho yayisabye kujya igenzura nibura 60 ku ijana by’ibigo byatanze raporo y’uko amapiganwa yagenze kugira ngo ibone amakuru ahagije no gukoresha ububasha ihabwa n’itegeko bwo gusaba inzego zibifitiye ububasha guhana abadashyira mu bikorwa ibyemezo byayo kandi bakagaragazwa.

Komisiyo ya Sena  y’Imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu yasuzumye iyi raporo igamije kumenya uko ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta bifasha Igihugu kubahiriza amahame remezo, kumenya ibibazo byagaragajwemo bibangamiye iyubahirizwa ryayo no gutanga inama zo kubikemura.

Nk’uko biteganywa n’amategeko inzego zigeza raporo ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi  ni Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Urwego rw’Umuvunyi, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere na Banki Nkuru y’u Rwanda. Komisiyo y’Igihugu  y’Ubumwe n’Ubwiyunge yo igeza raporo yayo kuri Sena gusa.

Nyuma yo kwakira raporo, Komisiyo ya buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko ibishinzwe  irayisuzuma  igategurira raporo Inteko Rusange ikayifataho ibyemezo bishyikirizwa inzego zibishinzwe.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities