Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abanyeshuri ba UTB barihiye mituweli abaturage 333 batishoboye

Umuyobozi wa UTB, Prof Dr. Callixte Kabera, ashyikiriza Umuyobozi w'umudugudu wa Rebero Sheki ya 1.000.000Frw yo kwishyurira Mituweli abaturage 333 batishoboye (

Abanyeshuri biga muri Kaminuza yigisha iby’amahoteli n’ubukerarugendo -UTB, ishami rya Kigali, bakoze igikorwa cy’umuganda aho ishuri ryabo rigiye kwimukira, ku musozi wa Rebero, banaha mituweli abaturage 333 bitoshoboye bo mu mudugundu wa Rebero ishuri rigiye kwimukiramo.

Uyu muganda wakorewe ku musozi wa Rebero, ku wa 2 Mata 2022, ahubatse inyubako nshya Kaminuza izakoreramo ariko hataratahwa ku mugaragaro kuko hari imirimo y’ubwubatsi itararangira.

Aba banyeshuri bishatsemo ubushobozi bafatanyije n’abarezi babo babasha gukusanya amafaranga agera kuri Miliyoni imwe (1,000,000Frw), hagamijwe gufasha abaturanyi babo batishoboye, kugira ngo bagire ubuzima bwiza bashobore kwivuza, babatangira Mituweli.

Umuyobozi wa UTB, Prof Dr. Callixte Kabera, ashyikiriza Umuyobozi w’umudugudu wa Rebero Sheki ya 1.000.000Frw yo kwishyurira Mituweli abaturage 333 batishoboye

Ngaruyingabo Gildas uhagarariye abanyeshuri bo muri UTB yavuze ko igitekerezo cyo guha mituweli abaturage 333 cyavuye muri bo ubwabo nk’abanyeshuri, bakimenyesha ubuyobozi bw’ikigo na bwo burabashyigikira.

Ati “Twifuje ko twafasha abaturage bo mu mudugudu Kaminuza yacu yubatsemo, kugira ngo tuzabashe no kugirana ubusabane nabo bishimye, batagiheranwe  n’ubukene bwatewe n’icyorezo cya COVID-19, kuko harimo ababuze ubushobozi bwo kubona Mituweli.”

Akomeza agira ati “Dukora ubukangurambaga mu banyeshuri nta giciro runaka twashyizeho, buri wese yitangaga uko yifite kandi kuba tugiye kwimukira aha ni byiza ni na yo mpamvu aribo twahisemo gufasha kugira ngo tuzabasange bishimye babashe kutwakira neza.”

Abanyeshuri ba UTB n’abarezi babo bitabiriye umuganda aho ishuri ryabo rigiye kwimukira.

Mukamana Solange ufite umuryango w’abana bane uri mu bahawe ubufasha bwa Mituweli. Yavuze ko ashimira abanyeshuri ba UTB cyane ku gikorwa bagaragaje ku rwego rwabo, kuko yashyizwe ku rutonde rw’abazahabwa Mituweli amaze igihe yibaza ukuntu azajya kwisuzumisha inda afite ya gatanu.

Yari aho adafite ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli. Ati “Iyo ufite ubuzima n’ibindi byose biza nyuma kuko icya mbere ni ubuzima buzima.”

Umutoni Justine uyobora Umudugudu wa Rebero, wo mu kagari ka Kagunga, Umurenge wa Gikondo, Akarere ka Kicukiro yavuze ko bahaye agaciro iki gikorwa cy’abanyeshuri.

Yagize ati “uyu mudugundu n’ubundi usanzwe uzwiho kwishakamo ibisubizo ku buryo icyiciro cyose cya mituweli tuba twarakesheje ijana ku ijana, ariko abaturage bose ntibaba babasha kwiyishurira. Hari bake badafite amikoro, tugerageza kubafasha tukabashakira inkunga byaca mu baturanyi cyangwa nk’uko UTB ibikoze, ku buryo umuturage wese abasha kwivuza ijana ku ijana. Imiryango ijana niyo dukunda gufasha; kuba tubonye ubu bufasha biradushimishije kuko ntituzahangayikishwa nabo.”

Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza ya UTB, Prof. Dr Kabera Callixte, yashimiye abanyeshuri igikorwa cy’urukundo ndetse n’isuku bakoze babyibwirije.

Yakomeje avuga ko igikomeye atari umusanzu wa Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, yakusanijwe n’abanyeshuri, ahubwo ari umutima w’urukundo babikoranye.

Ati “twahisemo gukorera hano kuko tumaze kuhubaka igikorwa remezo, twaje mu rwego rwo kuvunyisha ahantu tugiye kuzakorera, kandi tugomba no kugira uruhare mu iterambere ry’umudugudu. Ni nayo mpamvu twaremereye abaturage bake mu ntangiriro, tubaha mituweli. Ni ngombwa ko tugirana imikorere n’imikoranire mbere y’uko tuhaza ndetse ni umutima w’impuhwe kandi tuzirikana abaturanyi bacu batishoboye tugiye guturana vuba aha.’’

Umudugudu wa Rebero uginzwe n’ingo 432 zigizwe n’abaturage 1810, 400 nibo batishoboye.

Munezero Jeanne d’Arc

Amafoto: Raoul Nshungu

Inyubako nshya za UTB ku Irebero, mu karere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali
Inyubako nshya za UTB ku Irebero, mu karere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Régis Rugemanshuro, yemeza ko umwaka wa 2025 usize umutungo wayo wikubye kabiri mu myaka itanu ishize ubu ukaba ari Miliyari...

Amakuru

Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bafatanyije na bagenzi babo bo muri Jamaica  (JDF) mu mirimo  yo gusana ibyangijwe n’ibiza mu...

Amakuru

Serumogo Ally wakiniraga Rayon Sports na Shaban Hussein Tshabalala wakiniraga Musanze FC batangajwe nk’abakinnyi bashya ba El Merriekh FC Bentiu. Bibaye  nyuma y’uko Serumogo...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities