Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Urugendo rw’uburwayi bw’umuhanzi Yvan Buravan

Ni inkuru ibabaje cyane ku bantu bose bakunda umuziki nyarwanda, icyamamare mu muziki wo mu Rwanda Yvan Buravan yaraye yitabye Imana mu bitaro byo mu gihugu cy’ u Buhinde. Yari amaze igihe kinini arwariye muri ibyo bitaro. 

Yvan Buravan nyuma yo gusohora indirimbo ye yise Big Time niho uburwayi bwe bwatangiye gukomera, atangira kwivuza ku itariki ya 2 Nyakanga 2022. Yabanje kujya kwivuriza mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, nyuma y’icyumweru kimwe n’igice yahise ataha kuko yari atangiye kumva ko ameze neza.

Hashize iminsi mike Yvan Buravan ubuzima bwe bwongeye kwanga bamujyana kwivuriza mu gihugu cya Kenya. Kuva icyo gihe inkuru z’uburwayi bwe zakomeje kuba mbi. Nyuma y’igihe gito yivuriza muri Kenya, Yvan Buravan yagarutse mu Rwanda, aje kwitegura uko ajya gukomeza kwivuriza mu gihugu cy’u Buhinde, akaba ari naho yaguye mu rucyerera rwo kuri uyu wa 17 Kanama 2022. Yvan Buravan yari bucura mu bana batatu akaba apfuye akiri muto cyane afite imyaka 27 gusa.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’abari bashinzwe gukurikirana inyungu za Yvan Buravan (Manangement Team) bavuga ko yishwe n’indwara ya Cancer y’urwagashya yari amaranye iminsi.

Imana imwakire mu bwami bwayo.

Martin Kelly NGENDABADASHAKA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities