Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

Urupfu rwa Milton Obotte ruvugwamo byinshi harimo n’agasembuye

Umunsi Milton Obotte atabaruka ku itariki ya 10 Ukwakira 2005, i Johanesbourg muri Afurika y’Epfo, ibitangazamakuru byavuze byinshi ku mpamvu yaba azize.

Ubusinzi, kanseri y’umwijima, kanseri y’impyiko, umutima n’ibindi byinshi byagiye bivugwa ko ashobora no kuba yiyahuye ku bw’impamvu ze bwite zishingiye ahanini no kubura icyizere cy’ubuzima nk’umuntu wifuzaga kuzapfa ari Perezida wa Uganda.

Dr. Apollo Milton Obotte akimara guhirikwa ku butegetsi mu 1985 yafashe inzira y’ubuhingiro ajya muri Kenya, azi neza ko azongera kubona amahirwe nk’ayo yabonye ubwo Idi Amin Dada yamurikaga ku butegetsi akajya muri Tanzania, atakambira Mwalimu Julius Nyerere, amufasha kongera gusubira ku butegetsi ariko si uko byamugendekeye.

Akimara gukandagira ku butaka bwa Uganda, akoresheje umurongo wa telefone, Obotte yahise ahamagara Arap Moi wari inshuti ye amubwira ko ageze mu gihugu cye. Arap Moi amuha ikaze ariko abanza kumugira inama yo kubitsa icyitwa amafaranga yose yari afite kuri banki imwegereye.

Kuva Obotte yakwambuka umupaka wa Uganda yinjira muri Kenya yajyanye imodoka nyinshi kandi bivugwa ko hafi ya zose zarimo amafaranga menshi. Ayo yose yahise ayabitsa muri Kenya ku buryo yageze i Nairobi asigaranye make cyane.

Arap Moi yahise umushakira icumbi rimeze nka gereza ku buryo yamwambuye uburenganzira bwe bwose kuko atari yemerewe no kugenda aho ashaka. Amafaranga yose yari yabikije arayamburwa.

Umunyamakuru w’icyubahiro, Frank Ndamage icyo gihe yari umunyeshuri muri Kenya yatangarije Panorama ko Obotte yari umuntu ujijutse muri ibyo bihe, ariko yari afite ikibazo cyo kutagira umurongo uhamye wa politike.

Ati “Yakoranaga n’abaminisitiri banga abanyarwanda urunuka, kuko babafataga nk’abanyankore b’Abahima muri abo bari bakomeye hari Rwakasisi, Rurangara,… gusa nyuma aho muri Kenya, Obotte yaje kwicuza amenye ko abanyarwanda ari abarwanyi.”

Mu biganiro yagiranaga n’abantu yababawiraga ko iyo aza kumenya hakiri kare yari gushudika n’abanyarwanda ndetse akanabiyegereza.

Kuri iyi ngingo, niho Ndamage akomeza asobanura ko Obotte yanze kuguma muri Kenya abona ko Arap atakimufashije gusubira muri Uganda ndetse anamwambura amafarange ye menshi cyane.

Obotte yaje kubona uburyo bwo kuva muri Kenya ajya muri Zambia niho yabonetse cyane anywa inzoga zikomeye ku buryo byabonekaga ko arimo kwiyahura.

Umunyamakuru, Alphonse Rutazibwa, na we yabonye Perezida Milton Obotte mu 1980 kuri Kabanyoro University ubwo yamanuraga amadarubindi ye akagira ati “You Rwandese, if I catch you voting, we will arrest you!” Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati “mwa banyarwanda mwe, nitubafata murimo gutora turabafunga!”

Obotte yabaye Minisitiri w’Intebe kuva Uganda yabona ubwigenge mu mwaka wa 1962 kugeza mu 1966.  Yaje no kuba Perezida w’icyo gihugu kuva mu 1966 kugeza mu 1971 ahirikwa ku butegetsi na Idi Amin Dada ariko yongera kugaruka ku butegetsi mu 1980 kugeza muri 1985, akuweho na Yoweli Kaguta Museveni.

Gaston Rwaka

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities