Panorama

Ibihugu bitanu byo ku mugabane w’u Burayi, byahurije ku mushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda. Ibyo bihugu birimo u Budage, Autriche, Danemark, u Bugereki n’u Buholandi. Byahisemo u Rwanda nk’igihugu cya mbere kizageragerezwamo umushinga wo kohereza abimukira batashoboye kubona ubuhungiro muri ibyo bihugu.

Uyu mushinga uteganyijwe gutangira mu mwaka utaha wa 2027. Hazaherwa ku bimukira bagera ku 100 bamaze kurangiza inzira zose zo kujuririra ibyemezo byabimye uburenganzira bwo guhabwa ubuhungiro muri ibyo bihugu.

Ibi byatangajwe ku wa mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Vienne muri Otirishiya (Autriche), cyitabiriwe n’abahagarariye u Rwanda n’ibihugu bitanu by’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi.

Minisitiri w’Umutekano mu Rwanda, Dr. Vincent Biruta, atangaza ko u Rwanda rwiyemeje guha amahirwe mashya abimukira bazoherezwa n’ibyo bihugu. Agira ati “Twiyemeje gushaka ibisubizo bifatika bigira impinduka zigaragara.”

Abimukira batabonye ubuhungiro bateganywa koherezwa mu Rwanda, muri uwo mushinga, ari abagera ku 100 barimu abagabo n’abagore, batashoboye kubona uburenganzira bwo guhabwa ubuhungiro muri kimwe muri ibyo bihugu bitanu.

Abo bimukira bagomba kuba bararangije inzira zose zemewe n’amategeko zo kujuririra ibyemezo byabimye ubuhungiro. Ariko kandi uyu mushinga nta mwihariko ku bwenegihugu uteganya kugira, ariko abana bari munsi y’imyaka y’ubukure ntibazarebwa na wo.

Nubwo bimeze bityo, abaharanira uburenganzira bwa muntu bagaragaje impungenge ko uyu mushinga ushobora kuzagera no ku bagisaba ubuhungiro, aho kuguma ku batabashije kububona. Icyakora, ibihugu bitanu byawutangije birabihakana.

Kohereza abo bimukira mu Rwanda, biteganyijwe ko bizakorwa n’inzego z’ibihugu bakomokamo. Nibagera mu Rwanda, bazakirwa n’inzego z’igihugu, bahabwe ibyangombwa bibemerera kuba mu Rwanda, banacumbikwe mu bigo byiswe “Welcome Centres”.

Amakuru avuga ko ahazashyirwa icyo kigo hamaze kumenyekana, ariko ibihugu byatangije uyu mushinga ntibyatangaje aho giherereye. Byanagaragaje ko aho hantu hatandukanye n’ibigo u Bwongereza bwari bwateganyije gukoresha mu mushinga bwatangaje mu 2022, ariko ukaza guhagarikwa.

Ibihugu bitanu byatangije uyu mushinga bivuga ko intego ari ugusubiza mu bihugu bakomokamo abimukira batabashije kubona ubuhungiro no guca intege abandi bashobora gushaka kujya gutura i Burayi. Gusa, ntibyatangaje icyo u Rwanda ruzahabwa mu rwego rwo kunganira ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga

By Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *