Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Huye: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagize uruhare mu gusanira abaturage inzu 282

Mu mirenge 14 igize Akarere ka Huye, inzu 282 zarasanwe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, mu mwaka w’ingengo y’imari 2022-2023.

Aya makuru yatangajwe ku wa 30 Kamena 2023, ubwo mu karere ka Huye mu murenge wa Simbi, hatahwaga inzu 15 zubatswe ku bafatanye bw’Akarere ka Huye, abafatanyabikorwa batandukanye n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bakorera mu bigo bitandukanye muri aka karere; hanitegurwa kwizihiza ku nshuro ya 29 umunsi mukuru wo kwibohora.

Nyiramandwa Rose Mary na Tangishaka Francince basaniwe inzu bagaragaza ko babaga mu nzu ubwabo nabo zabateraga ubwoba, bashima Umukuru w’igihugu n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi babazirikanye.

Nyiramandwa ati “Kagame umuyobozi wacu ni murumuna w’Imana! Yarakoze namwe mwese mwarakoze! Narimbayeho nabi cyane sinabashaga guhagarara, narinaraheranwe n’uburwayi n’agahinda ko kutagira aho mba, ariko kuri ubu meze neza, mbonye n’akazi nagakora neza kuko mfite aho nataha nkaryama ngasinzira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye akaba n’Umuyobozi wa FPR Inkotanyi muri aka karere, Sebutege Ange, yashimye abantu bose bagize uruhare mu gusana inzu zari zarangiritse, asaba abubakiwe gukunda inzu zabo.

Agira ati “By’umwihariko dushimira abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu bigo bikorera mu karere. Izi nzu si iza IPRC, si iza Kaminuza… Iriya nzu ni iyawe yiteho ntuyicanemo, muharanire kwigira. Iyi nzu ntiwayibamo udakora ngo ubeho, mwitabire umurimo”.  

Kuri uyu munsi kandi hanatashywe inyubako igeretse ikodeshwa igakorerwamo ibikorwa binyuranye yubatswe na Koperative Ingenzi iri mu mujyi wa Huye rwagati.

Rukudo Eroge

1 Comment

1 Comment

  1. Theoneste Tuyisabe

    July 1, 2023 at 15:19

    Panorama mwaziye igihe inkuru mpamo yuzukuri kandi ikora ubuvugizi abanyarwanda bakarushaho kubona ibisubizo muri service nyinshi bakenera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities