Abayobozi bo mu ntara y’Amajyepfo bitabiriye umwiherero w’iminsi ibiri wabahurije hamwe mu karere ka Huye bafashe umwanzuro ko mu bibazo bigeye kwitabwaho cyane harimo icyo gufasha abaturage kwikura mu bukene bukabije.
Ibi aba bayobozi babigarutseho ku wa 30 Kanama 2023 ubwo hatangira umwiherero w’iminsi ibiri w’abayobozi bo mu ntara y’Amajyepfo.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko uburyo gahunda yo gufasha abaturage kwikura mu bukene izakorwa ku buryo budasanzwe haherewe ku gikenesha umuntu.
Agira ati “Dusanga uburyo gahunda zo gufasha abaturage kwikura mu bukene zigiye gukorwamo bizatanga umusaruro ushimishije. Tuzajya tujyana n’umuturage tumuherekeze, tumufashe kwifasha, nacuka dufate undi. Uko umuntu azafashwa bizahera ku kibazo yari sanganywe.”
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, avuga ko ikibazo by’ubukene nigikemuka hazaba hakuweho n’inzitizi z’ibindi bibazo.
Agira ati “Tugiye gushyira imbara mu gufasha abaturage mu kwikura mu bukene. Twari dufite ikibazo cy’uko umuntu ahabwa akazarinda apfa bakimufasha. Icyahimdutse ni ugufashwa ukavamo tugafasha n’abandi, nawe ukajya ufasha abandi. Uyu mwaka tugiye gufasha abarenga ibihumbi 20 aho bazahabwa amahugurwa, amafaranga n’ibindi.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, atangaza ko uyu mwiherero ugamije kuganira by’umwihariko kuri gahunda yo gukura abaturage mu bukene.
Agira ati “Gahunda nshya yo gukura abaturage mu bukene ni uguhuza ubushobozi busanzwe buhari tukamuherekeza kugeza asohotse. Hari gahunda zari zisanzwe nka VUP ugasanga umuturage ayimazemo imyaka 10 atavuye mu bukene. Turateganya kubabumbira mu matsinda buri wese agasobanurirwa uruhare rwe mu kwikura mu bukene.”
Uyu mwiherero w’iminsi ibiri uzaganirirwamo ingingo z’ingenzi enye arizo, kwesa imihigo y’uturere, gukura abaturage mu bukene, isuku n’isukura ndetse no gucyemura ibibazo by’abaturage umuturage ntajye yirirwa asiragira.










Rukundo Eroge









































































































































































