Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyaruguru: Abaturage basabwa kutagwa mu mutego wo gucuruzwa

Rukundo Eroge

Ababyeyi n’urubyiruko bo mu karere ka Nyaruguru barasabwa kumva ko nta kintu cy’ubusa kibaho bakirinda ababashuka bagamije kubacuruza, bakabungukiramo, bakanahungabanya uburenganzira n’amarangamutima yabo.

Ibi aba baturage bo mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Nyagisozi babisabwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), mu bukangurambaga bugamije kurwanya icuruzwa ry’abantu bukorerwa muri aka karere.

Ntirenganya Jean Claude, Umuyobozi w’ishami ry’ubukangurambaga no gukumira icyaha muri RIB, atangaza ko bahisemo gukorera ubukangurambaga muri mirenge yegereye imipaka kuko harubwo abantu banyuzwa no ku mipaka itazwi.

Agira ati “N’ubwo hacuruzwa urubyiruko cyane ariko n’abakuru baracuruzwa. Mwirinde, mushishoze, nta kintu cy’ubuntu kibaho. Gucuruza abantu bibaho. Mutoze abana ko icyo bazabona bazaba bagikoreye, banyurwe n’uko babayeho n’abakuru bibe uko…”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Dr. Murwanashyaka Emmanuel, avuga ko kugira ngo ibyaha bikumirwe ari ugukumira abantu baza mu murenge batagira ibyangombwa, hamaganwa ko umuntu acuruzwa cyangwa aba umucakara, kandi hagatangirwa amakuru ku gihe ku muntu babona bakemanga.

Agira ati “Turizera ko mwe mwaje mugiye kujyana ubutumwa, mwirinde kwambuka umupaka bitubahirije amategeko. Dukumire abantu binjira muri Nyagisozi mu buryo butubahirije amategeko, kandi mutange amakuru hakiri kare.”

Abitabiriye ubukangurambaga bungutse iki?

Rutayisire Tharcisse wo mu kagari ka Mwoya, avuga ko iby’uko abantu bacuruzwa n’abandi bagamije amaronko atari abizi, ariko agiye gukomeza gusobanurira abandi ibyo yamenye bakirinda.

Agira ati “Sinari nziko habaho gucuruza abantu. Ndasobanukiwe, numvise ko ari n’icyaha. Ngiye kurushaho gusobanurira abo duturanye, bazirinde kuba bagwa muri uwo mutego w’abashaka indonke.”

Ubu bukangurambaga kuri iyi nshuro bufite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rwa buri wese mu kurwanya icyaha cy’icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu ku bandi.”

Mu gihe abantu baba basobanukiwe ntibashukwe n’abashaka kubacuruza byagabanya ingano y’iki cyaha, abantu bakabanza kuzirikana icyo bafite n’icyo babwirwa ko bazakora aho bagiye n’ubushobozi bafite, bakizera kuzaryoherwa n’ibyo bari basanganywe.

Akarere ka Nyaruguru katoranyijwe gukorerwamo ubu bukangurambaga kuko hari abantu benshi bagiye bafatirwa ku mupaka w’Akanyaru bagiye gucuruzwa cyangwa se bacuruza abandi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities