Rukundo Eroge
Abangavu 116 bo mu karere ka Gisagara bamaze kubyara imburagihe mu gihe kitarenze amezi atanu, ni ukuvuga ko buri kwezi habyara abarenga 23, nk’uko imibare yatanagajwe n’ubuyobozi bw’akarere ibigaragaza.
Iyi mibare yagarutsweho mu biganiro byahuje abayobozi mu inzego z’ibanze kuva ku mudugudu n’urwego rw’Igihugu rushinzwe kubahirizi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere ry’Igihugu (GMO) mu karere ka Gisagara.
Iki kibazo cyo kubyara imburagihe mu bangavu kigaragara cyane mu mirenge itatu ariyo Mamba, Gishubi na Mugombwa, yose ihana imbibi n’igihugu cy’u Burundi.
Mu karere ka Gisagara kuri ubu habarurwa abangavu babyaye imburagihe 116, kuva muri Nyakanga kugera mu kwezi k’Ukuboza 2023; mu gihe hari n’abandi batwite ndetse humvikanye n’ikibazo cy’abakobwa bajya gukorera amafaranga bo mu mirenge ya Kibilizi, Kigembe n’indi bakagaruka batwite.
Umurenge wa Ndora wubatsemo ibiro by’akarere, ni wo wonyine utaragaragayemo umwangavu atewe inda muri iki gihe, mu gihe indi uwabonetsemo bake ari babiri. Mamba: 25, Gishubi: 17, Mugombwa: 12, Muganza :8, Gikonko: 8, Kibilizi: 8, Mukindo: 7, Musha: 7, Kansi: 6, Kigembe: 5, Nyanza: 3, Save: 2.
Amakuru Panorama yahawe n’abakuru b’imidugudu n’abandi baturage, avuga ko muri iyi mirenge itatu igituma imibare y’abangavu babyara imburagihe yiyongera ari uko mu murenge wa Mamba hari uruganda rwa Nyiramugengeri, abakzo barwo bashukisha abo bangavu amafaranga igihe bahembwe.
Mu murenge wa Gishubi ho ngo iki kibazo giterwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge na ho mu murenge wa Mugombwa kigaterwa n’ubucuruzi bukorerwa mu nkengero z’inkambi ya Mugombwa n’imiterere n’imico y’abayirimo.
Abakuru b’imidugudu barasabwa iki?
Umuyobozi w’urwego rw’Igihugu rushinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire mu iterambere ry’Igihugu (GMO), Umutoni Nadine, avuga ko hateguwe kuko kubahiriza iri hame ari inshingano za buri muyobozi.
Agira ati “Twashima ko imibare y’abangavu babyara tuyibona, bivuze ko baba babyariwe kwa muganga. Ni ukwibutsa ko abana bakwiye kwita ku buzima bwabo. Biba byiza gukumira. Abayobozi b’imidugudu nibo babana n’ababyeyi. Hari igihe biba bakabunga ariko nabyo n’icyaha. Bamudugudu batange amakuru.”
Guverineri w’intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, avuga ko ikigiye gikorwa cya mbere ni ibi biganiro, inzego zibana n’abayobozi babanze bayumve ntitukagende tugiye guhangana n’ingaruka.
Agira ati “Hari ubufasha abana bahabwa harimo ubwo imitekerereze n’ubutabera, turi gufatanya na RIB ngo bahabwe ubutabera bukwiriye.”
Ba mudugudu bo mu mirenge yugarijwe biyemeje iki?
Nyabyenda Esron, Umukuru w’Umudugudu wa Shyembe mu Kagari ka Muyaga, mu murenge wa Mamba, avuga ko mu mudugudu ayobora hagaragaye abakobwa batwaye inda ariko bagejeje imyaka y’ubukure n’ubwo batabana n’abagabo.
Agira ati “Abatwaye inda mu miryango yose barimo yaba abashoboye n’abakennye, abana bakunze kuvana inda ku muzungu kuri Nyiramugengeri. Namaze kumenya ko hari umwana wasambanyijwe, sinakwemera ko biyunga natanga amakuru.”
Havugiyaremye Jean Damascene, Umukuru w’Umudugu muri Gishubi mu kagari ka Nyacyibungo, avuga ko atahishira uwahohoteye umwana kuko na we ari umubyeyi, kandi agiye gukomeza kugira inama abantu.
Agira ati “Nanjye byigeze kumbaho umwana wanjye arashukwa. Bitewe nuko byambayeho nanjye ni yo mpamvu ngomba kunyura mu baturage. Sinakwemera ko hari umuturage uhura n’ikibazo cyangwa umwana utwara inda mu mudugudu wanjye, narabirwanyije kandi narabihembewe.”
Ibi biganiro bimaze kubera mu turere 7 tugize Intara y’Amajyepfo bitegurwa ku nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’inzego z’ibanze mu kwimakaza ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rikorerwa ku gitsina.”













































































































































































