Abashakashatsi n’impuguke mu by’ubuzima baturutse mu bihugu 19 bikoresha ururimi rw’Igifaransa birimo n’u Rwanda, basuzumiye hamwe uko imihindagurikire y’ibihe itaba imbarutso y’ubwiyongere bwa Malariya.
Ibiganiro by’iminsi byabereye muri Kaminuza ya INES Ruhengeri, guhera ku wa 2 Ukuboza 2024, byitabiriwe n’abasaga 200 baturutse mu bihugu 19, hagamijwe gusuzumira hamwe uko hafatwa ingamba z’imihindagurikire y’ibihe mu kugabanya indwara ya Malariya.
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya INES Ruhengeri, Padiri Jean Bosco Barihuta, atangaza ko impamvu bahisemo ko ibi biganiro bibera muri iyo kaminuza, ari uko basanzwe bigisha neza, ndetse hakanakorerwa ubushakashatsi bugomba gushyirwa mu bikorwa bahereye mu baturage bafatanyije n’inzego zose z’ubuzima.
Avuga kandi ko muri ibyo biganiro basangiye ibitekerezo ku buryo bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe mu kurwanya indwara ya Malariya, kuko ubushakashatsi bukorerwa muri INES bushyirwa mu bikorwa mu baturage bahereye ku bo baturanye.
Abarwara Malariya y’igikatu kandi mu 2016 banganaga n’ibihumbi 18, mu gihe mu mwaka ushize bagabanyutse bakagera ku 2000, bingana n’igabanyuka rya 92%.
Akomeza agira ati “Twigisha abazakora mu bitaro, … Bivuze ko uruhare rwacu mu bumenyi dutanga bujyanye n’ibikenewe n’abaturage kandi harimo no kurwanya Malariya. Imyanzuro y’aya mahugurwa tuzafatanya n’inzego zose bireba kuyishyira mu bikorwa kugira ngo twirinde Malariya.”
Umukozi muri RBC, ushinzwe gahunda yo kurwanya Maraliya, Dr. Aimable Mbikiyumuremyi, atangaza ko ibyo biganiro ari umusanzu ku gihugu mu kongera ubumenyi bwo guhangana n’indwara ya Malariya bagendeye ku mihindagurikire y’ibihe babihuje n’imibare y’abayirwara n’abo yica.
Abahitanwa na Malariya bari 650 mu 2016, ubu mu mwaka ushize baragabanutse bagera kuri 67, aho iri gabanyuka ku ndwara ya Maraliya ryatewe n’ingamba leta y’u Rwanda yakomeje gushyiraho zo kuyirwanya kandi zigikomeje.









































































































































































