Dr. Rutayisire François Xavier, Umuganga wimenyereza umwuga mu kubaga indwara zifata ubwonko, uruti rw’umugongo ndetse n’imyakura muri Kaminuza y’u Rwanda by’umwihariko akaba n’umushakashatsi, yegukanye igihembo cy’icyubahiro mu nama mpuzamahanga y’Ubumenyi bw’Ubwonko (International Neuroscience Congress -NEURO-2024).
Iyi nama yabereye i Tbilisi, muri Leta ya Georgia imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 28 kugeza ku ya 30 Ugushyingo 2024.
Iki gihembo cyatanzwe mu rwego rwo gushima ubushakashatsi bwihariye yakoze ku gusana imyakura yangiritse, bwashimangiye ko u Rwanda rutanga umusanzu ukomeye mu bumenyi mpuzamahanga kumikorere y’ubwonko n’imyakura.
Afashijwe na Dr. Hakizimana David, inzobere mu kubaga ubwonko, urutirigongo ndetse n’imyakura, ukorera mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali, Dr. Rutayisire yagaragaje ibyavuye mu bushakashatsi bwe bwatangiriye muri ibyo bitaro, bugamije kureba uko gusana imyakura byongera ubushobozi bw’abarwayi mu buzima bwa buri munsi. Ibi bigaragarira aho urugingo (urugero nk’ukuboko) rutakoraga rwongera rugakora.
Ubushakashatsi Dr. Rutayisire bushingiye ku buryo bwo kugenzura abarwayi mu gihe kirekire nyuma yo kubagwa imyakura (peripheral nerve surgeries), bugasuzuma uko bagenda bakira ndetse n’iterambere ryabo mu mikorere y’ingingo zitari zigikora mu mezi atandukanye, hifashishijwe izuzuma risanzwe rya muganga ndetse n’ibyuma kabuhariwe nka NCS/EMG.
Dr. Rutayisire agira ati “Iki gihembo ni ikimenyetso cy’ubushobozi bw’abaganga bacu ndetse n’ubushake bw’ibitaro byacu mu guteza imbere ubushakashatsi bugirira akamaro isi yose. Nishimiye ko, Urugaga rw’baganga babaga indwara z’ubwonko (Rwanda Neurosurgical Center), Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’ibitaro bya King Faisal Hospital Rwanda ndetse n’igihugu muri rusange, byamfashije kugera kuri uru rwego rw’icyubahiro.”
Dr. Rutayisire ni we muganga wenyine wo muri Afurika wegukanye iki gihembo kuva iyi nama yabaho, kuri iyi nshuro yari yitabiriwe n’abashakashatsi n’abaganga baturutse mu bihugu birenga 50. Iki gihembo kandi cyashimangiye umuhate w’u Rwanda mu guteza imbere ubuvuzi bushingiye ku bushakashatsi, kinagaragaza ko ubumenyi bw’abaganga b’Abanyarwanda bugeze ku rwego mpuzamahanga.
