Uruganda rukomeye ku Isi mu gukora udukingirizo, Karex Bhd, rwatangaje ko rugiye kongera ibiciro by’ibicuruzwa byarwo, bitewe n’izamuka ry’ibiciro ku rwego mpuzamahanga rishingiye ku bibazo by’umutekano n’ubukungu biri hagati ya Iran, Amerika na Israel.
Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’uru ruganda, Goh Miah Kiat, iri zamuka rishobora kugera hagati ya 20% na 30%, cyane cyane bitewe n’uko ibiciro byo gutwara ibicuruzwa byiyongereye ndetse n’igihe bifata kugira ngo bigere ku masoko kikaba cyarongerewe.
Yagize ati: “Ibintu biroroshye kugenda bihindagurika cyane, ibiciro byarazamutse. Nta kundi twabigenza uretse kwimurira ayo mafaranga ku bakiriya.”
Karex isanzwe itunganya udukingirizo turenga miliyari eshanu buri mwaka, igakorana n’ibigo bikomeye ku Isi birimo Durex na Trojan, ndetse igatanga n’ibikoresho ku nzego z’ubuzima zirimo NHS yo mu Bwongereza n’imishinga mpuzamahanga ifashwa n’Umuryango w’Abibumbye.
Ibibazo byatewe n’intambara iri mu Burasirazuba bwo hagati byagize ingaruka ku isoko ry’ingufu n’ibikomoka kuri peteroli, ibintu byatumye ibikoresho fatizo nk’ireberi y’ubukorano na nitrile bikoreshwa mu gukora udukingirizo bihenda kandi bikaboneka bigoranye. Ibi byiyongereye ku kibazo cy’ibikoresho byo gupfunyika n’amavuta akoreshwa mu nganda.
Ubuyobozi bwa Karex bwatangaje ko nubwo bafite ububiko buhagije mu gihe cya vuba, barimo kongera umusaruro kugira ngo bahaze isoko rikomeje kuzamuka, cyane cyane mu gihe ibihugu byinshi byatangiye kugabanya inkunga mpuzamahanga, by’umwihariko iyatanzwe na USAID.
Isoko ry’udukingirizo ku Isi rikomeje kwiyongera, aho Karex ivuga ko muri uyu mwaka ryazamutseho hafi 30%, mu gihe ibibazo by’ubwikorezi bikomeje gutuma ibicuruzwa bitinda kugera ku masoko.
Kugeza ubu, kohereza ibicuruzwa mu bihugu by’i Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bisigaye bifata hafi amezi abiri, ugereranyije n’ukwezi kumwe byatwaraga mbere, ibintu bituma ubukene bw’udukingirizo bwiyongera mu bihugu byinshi, cyane cyane bikiri mu nzira y’amajyambere.
Uruganda ruvuga ko hari ibicuruzwa byinshi bikiri mu nzira, bitaragera ku masoko byagenewe, mu gihe bikenewe cyane, bikaba bishobora gukomeza kugira ingaruka ku biciro n’ikorwa ry’ubucuruzi mu gihe kiri imbere.

Akudukingirizo kashobotse munsi mike ibiciro byatwo bishobora gutumbagira
















































































































































































