Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubucuruzi

U Bushinwa buvanyeho imisoro ku bicuruzwa biva muri Afurika

Rene Anthere Rwanyange

Ubucuruzi hagati y’u Bushinwa na Afurika umwaka ushize bwageze ku mari yo hejuru butigeze bugeraho mbere, gusa buracyohereza muri Afurika hafi inshuro ebyiri y’ibyo Afurika yo yoherezayo.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko kuva tariki 01 Gicurasi u Bbushinwa buratangira gukuraho imisoro ku bicuruzwa byinjira ku isoko ryabwo bivuye mu bihugu 53 bya Afurika bifitanye umubano wa dipolomasi nabwo, nk’uko bivugwa n’itangazamakuru ryaho.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza “Reuters” bisubiramo ikinyamakuru cya leta y’u Bushinwa kivuga ko Perezida Xi Jinping yatangaje iki cyemezo ku wa Gatandatu.

Ubucuruzi hagati y’u Bushinwa na Afurika umwaka ushize bwageze ku mari yo hejuru butigeze bugeraho mbere, gusa u Bushinwa buracyohereza muri Afurika hafi inshuro ebyiri y’ibyo Afurika yoherezayo.

Mu kugabanya ubwo busumbane, Televiziyo y’iki gihugu ivuga ko u Bushinwa buzakomeza gusinya amasezerano y’ubufatanye mu bukungu n’ibihugu bya Afurika, kugira ngo bufungure kurushaho isoko ryabwo kuri Afurika.

U Bushinwa ni we mufatanyabikorwa wa Afurika munini kurusha abandi ku isi mu bucuruzi, biciye ahanini mu mushinga wabwo uzwi nka “One Belt One Road Initiative” wo guteza imbere ubucuruzi hagati yabwo n’ibindi bihugu.

U Bushinwa busanzwe bwari bwarakuyeho imisoro ku bicuruzwa biva mu bihugu 33 bya Afurika, ariko umwaka ushize ni bwo Beijing yari yatangaje ko izongera uyu mubare ukagera ku bihugu 53.

Guhera tariki ya 1 Gicurasi 2026, ibi bizatangira gushyirwa mu bikorwa kuri ibyo bihugu uretse igihugu cya Eswatini, kuko cyo gifitanye umubano wemewe na Taiwan – ikirwa gishaka ubwigenge bwacyo, kigatanda ku Bushinwa.

Ibihugu byinshi bya Afurika byarushijeho gufata Ubushinwa nk’umufatanyabikorwa ukomeye mu bucuruzi kuva umwaka ushize ubwo ubutegetsi bwa Donald Trump muri Amerika bwongeraga imisoro ku bicuruzwa by’ibindi bihugu bijyayo.

Ubucuruzi hagati ya Afrika n’Ubushinwa mu 2025 bwageze ku kigero butigeze bugeraho mbere, bugera ku mari ya miliyari $348 – inyongera ya 17% ugeraranyije na 2024.

Gusa, ibicuruzwa Ubushinwa bwohereza muri Afurika byageze kuri miliyari $225 (2025) mu gihe ibyo Afurika yoherejeyo byo bingana na miliyari 123$, nk’uko bivugwa na raporo ya Oxford Economics.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Inkuru nyamukuru

  U Rwanda rwatorewe kuyobora Umuryango wa G77 n’u Bushinwa mu mwaka wa 2027, umwanya uzaruha inshingano zo guhuza ibikorwa by’ibihugu bikiri mu nzira...

Politiki

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje impungenge ku kuba Gen Maj Sylvain Ekenge yongeye kugaragara nk’Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika Iharanira...

Ubuzima

By Rene Anthere Rwanyange African elephants appear to use medicinal plants to treat themselves and their young, according to a new study based on...

Ibitekerezo

By Buol Garang Anyieth Juuk, PhD South Sudan is officially scheduled to hold general elections on 22 December 2026. With less than three months...

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities