Panorama Sports
Ikipe ya APR BBC yatsinze ikipe ya Al Ittihad yo mu Misiri ihita yandika amateka yo kuba ikipe ya mbere yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba isoreje ku mwanya wa gatatu.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa 13 Kamena 2025, mu Irushanwa rya BAL aho APR BBC yatsinze Al Ittihad amanota 123-90 muri SunBet Arena mu Mujyi wa Pretoria, muri Afurika y’Epfo.
Muri uyu mukino APR BBC yitwaye neza mu duce 2 twa mbere kuko yatsinze agace ka mbere ku manota 38-19 mu gace naho ndetse agace ka kabiri batsindanwa 36-15.
Uduce tubiri twa nyuma, Al-Ittihad yadutsinze twombi ku manota 22-17 na 34-32 ariko gukuramo ikinyuranyo cy’amanota 40 yari yashyizwemo mu duce tubiri twa mbere.
Abasore ba APR BBC barimo Axel Mpoyo watsinze aamnota 29 muri uyu mukino , Aliou Diarra, Uwitonze Justin, Ntore Habimana na Obadiah Noel nibo bafashije gutsinda uyu mukino.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena ni bwo hakinwa umukino wa nyuma muri iri Rushanwa aho uza guhuza Al Ahli Tripoli yo muri Libiya na Petro de Luanda yo muri Angola
Usibye Patriots BBC yari ihagarariye u Rwanda muri BAL yo mu mwaka wa 2021 yagerageje kwitwara neza igatwara umwanya wa kane nta yindi kipe yo muri aka Karere yari yakora nk’ibyo APR BBC yakoze.














































































































































































