Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

APR BBC yakoze amateka muri BAL

Panorama Sports

Ikipe ya APR BBC yatsinze ikipe ya Al Ittihad yo mu Misiri ihita yandika amateka yo kuba ikipe ya mbere yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba isoreje ku mwanya wa gatatu.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa 13 Kamena 2025, mu Irushanwa rya BAL aho APR BBC yatsinze Al Ittihad amanota 123-90 muri SunBet Arena mu Mujyi wa Pretoria, muri Afurika y’Epfo.

Muri uyu mukino APR BBC yitwaye neza mu duce 2 twa mbere  kuko yatsinze agace ka mbere ku manota 38-19 mu gace naho ndetse agace ka kabiri batsindanwa 36-15.

Uduce tubiri twa nyuma, Al-Ittihad yadutsinze twombi ku manota 22-17 na 34-32 ariko gukuramo ikinyuranyo cy’amanota 40 yari yashyizwemo mu duce tubiri twa mbere.

Abasore ba APR BBC barimo Axel Mpoyo watsinze aamnota 29 muri uyu mukino , Aliou Diarra, Uwitonze Justin, Ntore Habimana na Obadiah Noel nibo bafashije gutsinda uyu mukino.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena ni bwo hakinwa umukino wa nyuma muri iri Rushanwa aho uza guhuza Al Ahli Tripoli yo muri Libiya na Petro de Luanda yo muri Angola

Usibye Patriots BBC yari ihagarariye u Rwanda muri BAL yo mu mwaka wa 2021 yagerageje kwitwara neza  igatwara umwanya wa kane nta yindi kipe yo muri aka Karere yari yakora nk’ibyo APR BBC yakoze.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Rwanda

Abatuye mu bice bitandukanye byo mu Murenge wa Nyarugunga n’ahandi muri Kanombe, mu Karere ka Kicukiro, bavuga ko bamaze ibyumweru bisaga bitatu bahanganye n’ikibazo...

Akarere

Mu gihe ikibazo cy’umutekano gikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ridateganya kuva ku...

Akarere

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa, yavuze ko igihugu kidateganya gukuraho ingamba z’ubwirinzi cyashyizeho, ahubwo ko zikomeza kuvugururwa bitewe n’imiterere y’ibibazo by’umutekano...

Football

Sugira N. Aimé Christian; Umunyeshuri mu itangazamakuru wimenyereza umwuga Irushanwa ry’igikombe cy’Isi ni rimwe mu marushanwa ahuruza imbaga y’abantu benshi kuva ryatangira gukinwa mu...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities