Panorama Sports
APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya Basketball ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, nyuma yo gutsinda REG BBC amanota 81-72 mu mukino wa gatanu mu ya nyuma ya Kamarampaka, ihembwa miliyoni 15Frw. Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 11 Nyakanga 2025 muri BK Arena.
APR BBC yawugiyemo isabwa gutsinda ikegukana igikombe mu gihe REG yo kwari ukongera iminsi mu irushanwa. Ni umukino watangiye wegeranye cyane, ibyatumaga amanota aba make. Agace ka mbere karangiye APR BBC iyoboye n’amanota 17-15.
Mu gace ka kabiri, umukino wakomeje kwegerana ariko Muhizi Prince afasha REG kugabanya ikinyuranyo. Aka gace REG yagatsinzemo amanota 20 kuri 18 ya APR BBC.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya amanota 35-35. Mu gace ka gatatu, Ikipe y’Ingabo yongeye kwiminjiramo agafu Youssoupha Ndoye na Antino Jackson bayitsindira amanota menshi.
Ku rundi ruhande, Garmine Kande na Isezerano Henock bageragezaga kugabanya ikinyuranyo. Aka gace karangiye, Ikipe y’Ingabo iyoboye umukino n’amanota 56 kuri 54 ya REG BBC.
Mu gace ka nyuma, amakipe yombi yakomeje kwegerana ariko uko iminota yicuma, Otobo yafashaga APR kongera ikinyuranyo. Mu minota itatu ya nyuma, Ndoye, Adonis na Antino bazamuye ikinyuranyo kigera mu manota 11 (78-67).
Umukino warangiye APR BBC yatsinze REG BBC amanota 81-72 ibona intsinzi ya kane yasabwaga, bityo yegukana Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.
Abakinnyi bahize abandi bahembwe, bayobowe na Youssoupha Ndoye wa APR BBC wabaye umukinnyi mwiza w’Imikino ya Kamarampaka, wahembwe miliyoni 2 Frw.
Umutoza mwiza w’umwaka yabaye James Maye wa APR BBC, umukinnyi mwiza wa Shampiyona isanzwe (Regular Season) yabaye Aliou Diarra wa APR BBC.
Uwatsinze amanota menshi yabaye Jean Jacques Boissy wa REG BBC, uwatsinze amanota atatu inshuro nyinshi yabaye Elliot Cole wa Patriots BBC.
Bamwe mu bakinnyi bahembwe kubera kwitwara neza ni Garba Chingka Kennedy wa Orion BBC wahembwe nka myugariro mwiza, , mu gihe uwazamuye urwego kurusha abandi muri uyu mwaka yabaye Kayondo Eric wa UGB BBC.














































































































































































