Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Vincent Karega Yatanze Impapuro Zimwemerera Guhagarira u Rwanda Muri Algeria

Ambasaderi Vincent Karega kuwa Kabiri tariki 28, Ukwakira, 2025 nibwo yagejeje impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Algeria kuri Abdelmadjid Tebboune uyobora iki gihugu.

Karega yaboneye kuvuga intego ze mu kazi ke, avuga ko azakora uko ashoboye uazamura urwego umubano hagati ya Kigali na Alger wari uri ho kugeza ubu.

Ati: “U Rwanda na Algeria byiyemeje kurushaho kuzamura umubano w’ibihugu byombi ukagera ku rwego ruhanitse.”

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 16 Nyakanga 2025, yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame ni yo yagize Vincent Karega Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu kiri mu Burasirazuba bw’Amajyaruguru ya Afurika

Inzego z’ingenzi umubano w’iki gihugu n’u Rwanda ushingiyeho ni ubufatanye mu by’umutekano n’uburezi.

U Rwanda ruhafite abanyeshuri benshi biga ikoranabuhanga n’ibindi igihugu gikineye mu iterambere ryacyo.

Kuva mu 1982, u Rwanda na Algérie byasinye amasezerano atandukanye y’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage, ayo gusangira ubunararibonye mu by’umuco ndetse n’imikoranire.

Mu Ukuboza, 2023, nibwo Algeria yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda.

Ku wa 3, Kamena, 2025, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Algeria asura ishuri rikuru ry’icyitegererezo muri Algerie rya National School of Artificial Intelligence, rizobereye mu byo kwigisha ikoranabuhanga mu by’ubwenge buhangano ryigamo n’Abanyarwanda.

Yaganiriye na mugenzi we Abdelmadjid Tebboune mu kurushaho guteza imbere imikoranire hagati y’ibihugu bya Afurika, mu nzego z’ubucuruzi bwambukiranya imipaka no gusangira ubumenyi.

Karega Vincent yabaye umudipolomate igihe kirekire.

Yaruhagarariye muri Afurika y’Epfo, aruhagararira muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo aho yavuye mu mwaka wa 2022 kubera ibyo ibihugu byombi bitumvikanagaho.

Ku wa 20, Ukuboza 2024, Amb. Karega yagizwe Ambasaderi wihariye ushinzwe Akarere k’Ibiyaga Bigari.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Ikigo Gates Foundation n’icya OpenAI byifatanyije mu gushakira umuti ibibazo biri mu rwego rw’ubuvuzi, hakoreshejwe ubwenge buhangano (AI) mu bihugu bya Afurika, bikazatangirira muri...

Amakuru

Mu Rwanda hatangiye Igikombe cya Afurika cya Handball 2026 mu bagabo, bitangira ikipe y’u Rwanda itsinda iya Zambia ibitego 30-19 mu mukino wabereye muri...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities