Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Joan Laporta yeguye ku buyobozi bwa FC Barcelone

Jackson Kwizera

Joan Laporta i Estruch, wari Perezida wa FC Barcelone, yashyize iherezo ku mirimo ye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Gashyantare 2026. Uyu mwanzuro yawufashe nyuma  y’Inama y’abagize inama y’Ubutegetsi bw’iyi kipe, mu rwego rwo kubahiriza amategeko agenga amatora amwemerera kongera kwiyamamaza.

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 42.f y’amategeko agenga amatora muri iyi kipe, umukandida wifuza kuyobora ntagomba kuba ari mu nshingano z’ubuyobozi mu gihe cyo kwiyamamaza. Mugihe abeguranye na Laporta ni abagize Komite Nyobozi umunani bakoranaga nawe.         Igihe habura Iminsi 33 gusa ngo amatora abe. Laporta wageze kuri uyu mwanya mu mwaka 2021, azaba ahanganye mu matora n’abarimo   Víctor Font, Xavi Vilajoana ndetse na Marc Ciria.

Muri iki gihe kigana ku matora, umushoramari Rafa Yuste ni we wahise ahabwa inshingano zo kuyobora FC Barcelone by’agateganyo. Biteganyijwe ko azageza ku itariki ya 30 Kamena 2026, ari na bwo manda ya Laporta yagombaga kurangirira.

Uzatorerwa kuyobora iy’ikipe azaba yiteguye Gukemura ibibazo by’amikoro FC Barcelone ikomeje guhura  nacyo n’ikibazo cy’ubukungu kitayoroheye, no Gutwara ibikombe no kwegukana Shampiyona ya Espagne (La Liga) n’ibindi bikombe bikomeye.

Kugeza ubu, iyi kipe ihagaze neza kuko iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 58, aho irusha mukeba wayo Real Madrid inota rimwe gusa (1).

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities