Jackson Kwizera
Lewis Hamilton yatanze itabaza rikomeye ko abafana bashobora kuzagorwa no gusobanukirwa amategeko mashya y’imikino ya Formula One (F1) yo mu gihembwe cya 2026. Yise aya mategeko ko “agoye mu buryo bukabije” nyuma yo kunyerera ubwo yageragezaga imodoka ye nshya ya Ferrari mu gihugu cya Bahrain.
Hamilton yabitangaje mu gihe cy’igerageza rya kabiri ryo gutegura shampiyona (Pre-season test), aho amakipe akomeje kumenyerezwa imodoka na za moteri (engines) byahinduwe mu buryo bukomeye cyane mu mateka y’uyu mukino. Moteri shya zizaba zikoresha imbaraga zituruka kuri lisansi (combustion) n’izituruka ku mashanyarazi (electrical power) mu buryo bungana 50-50.
“Ntabwo ntekereza ko hari n’umufana umwe uzabyumva. Biragoye cyane. Biragoye mu buryo budasanzwe,” ibi ni ibyo Hamilton yavuze. “Nari mu nama mu minsi ishize batubwira uko bimeze, maze mbona ko nkeneye impamyabumenyi ihanitse (degree) kugira ngo mbashe kubyumwa byose.”
Hamilton si we usiganwa wenyine ugaragaje impungenge ku cyemezo gishya cy’amategeko mashya n’uburyo bwo gucunga ingufu zikomztznyirije hamwe (energy and fuel management). Lando Norris, uherutse kwegukana igikombe cy’isi, na we aherutse kuvuga ko uburyo imodoka zizaba zikora bizaba bigoye gusobanurira abafana ndetse bishobora gutuma uburyohe bw’isiganwa bwibagirana.
Moteri nshya zateguwe mu buryo busaba usiganwa guhitamo hagati yo gukoresha imbaraga nyinshi (boost mode) n’uburyo bwo kuzigama no kongera kubyutsa izo ngufu (recovery). Ibi bizatuma abashoferi bakoresha tekiniki yo koroshya ikirenge ku muvuduko (lift and coast) bageze aho imodoka ziruka cyane kugira ngo babashe kubyutsa ingufu z’amashanyarazi.
Hamilton yavuze ko ” urebeye kwisiganwa muri Barcelona, twakoresheje uburyo bwa ‘lift and coast’ kuri metero 600 mu kuzenguruka ku gushaka umwanya (qualifying). kandi ibyo si byo isiganwa rishaka kuvuga.”
Igerageza riri kubera muri Bahrain ni rya kabiri muri uyu mwaka, kandi rirakomeza kugeza ku wa Gatanu. Max Verstappen ni we wabaye uwa mbere mu gace k’igitondo, naho Hamilton aba uwa kane, asizwe isegonda rimwe nu siganwa wa Red Bull. Muri iryo gerageza, Hamilton yanyereye ku ikorosi rya mbere (turn one) nyuma yo gufata feri nabi, bigatuma inyuma h’imodoka hata umurongo.
Nta cyangiritse kuri iyo modoka kandi yakomeje isiganwa. Hamilton ntiyari wenyine mu bafite ikibazo cyo kugenguraka kw’imodoka, kuko abashoferi bose bakomeje kwiga uburyo bwo gufata feri kugira ngo babone ingufu z’amashanyarazi, ari nako bagerageza kugumisha moteri ku muvuduko wo hejuru kugira ngo batabura imbaraga (turbo-lag) basohotse mu ikorosi.
Igerageza rya nyuma rizaba mu cyumweru gitaha muri Bahrain, mbere y’uko isiganwa rya mbere rya shampiyona rirangiza ribera i Melbourne muri Australia ku wa 8 Werurwe.













































































































































































