Cyamunara mpuzamahanga y’ikawa y’u Rwanda yabaye ku nshuro ya gatatu ku wa 21 Ukwakira 2026, ikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ihuza abaguzi bo mu bice bitandukanye by’isi bashaka ikawa y’u Rwanda ifite ubuziranenge buhanitse.
Iki gikorwa cyagaragayemo ikawa 31 zatoranyijwe mu 351 zari zakiriwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), nyuma yo gusuzumwa n’abasogongeri b’ikawa bo ku rwego rw’igihugu n’mpuzamahanga.
Nubwo ari cyamunara ikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ishingiye ku myiteguro n’ubunyamwuga bw’abayitegura, abatunganya ikawa n’abayigurisha, hagamijwe kwereka abaguzi mpuzamahanga ubwiza bw’umusaruro w’u Rwanda.
Ikawa ya K-Organics Ltd, ikigo gikora mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, ni yo yaguzwe amafaranga menshi kurusha izindi muri iyi cyamunara. Ikilo kimwe cyayo cyaguzwe ibihumbi 670 Frw, igiciro cyanditse amateka mashya ugereranyije n’icyari cyagezweho mu mwaka wa 2025.
Icyo gihe, ikilo cy’ikawa ya K-Organics Ltd na cyo cyari cyaguzwe ibihumbi 130 Frw. Bivuze ko igiciro cy’uyu mwaka cyikubye inshuro zirenga eshanu ugereranyije n’umwaka wabanje. NAEB yatangaje ko muri iyi cyamunara hagurishijwe toni 5,2 z’ikawa y’u Rwanda, zinjiza amafaranga arenga miliyoni 680 Frw mu gihe cy’amasaha ane gusa.
Ikilo cy’ikawa ya K-Organics Ltd cyaguzwe ku giciro cyikubye inshuro 66 ugereranyije n’igiciro cy’ikawa ku isoko mpuzamahanga muri uyu mwaka, nk’uko amakuru yatangajwe abivuga.
Karangwa Evariste, nyiri K-Organics Ltd, yavuze ko yishimiye igiciro ikawa ye yagurishijweho, agaragaza ko ari amahirwe yo kurushaho guteza imbere ibikorwa by’ikigo n’ubuhinzi bw’ikawa y’ubwiza buhebuje. Ati “Twishimiye iki giciro twagurishijeho kuko kigiye gufasha ikigo guteza imbere ubuhinzi bw’ikawa no kuzamura imibereho myiza y’abahinzi muri rusange.”
Yongeyeho ko iki gikorwa ari intambwe igaragaza umwihariko w’ikawa y’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga. Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Bizimana Claude, na we yashimangiye ko ibyagezweho ari ikimenyetso cy’ubufatanye hagati y’abagize uruhare mu gutunganya ikawa, ndetse n’ishoramari rikomeje gukorwa mu buhinzi bwayo.
Ati “Ibi tugezeho uyu munsi ni ikimenyetso cy’umusaruro wo gushyira hamwe mu batunganya ikawa ndetse n’ishoramari rishya ku buhinzi bwayo. Ni ikimenyetso kandi cy’uko abaguzi mpuzamahanga b’ikawa bishimira ubwiza bwihariye bw’ikawa y’u Rwanda”
Abaguze ikawa muri iyi cyamunara biganjemo abaturutse muri Aziya, Uburayi, Amerika na Afurika. Ibi bigaragaza ko ikawa y’u Rwanda ikomeje gushakishwa n’abaguzi bo ku masoko mpuzamahanga. Iri rushanwa ngarukamwaka ritegurwa na NAEB rigamije gushimira abahinzi, abatunganya ikawa n’abayohereza mu mahanga ku bwitange bagaragaza mu kuzamura ubwiza bwayo.
Rinagamije kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, kwagura amasoko icururizwaho no kongera amadovize igihugu cyinjiza binyuze mu kohereza ikawa mu mahanga.