Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amagare

Tour du Rwanda 2026: Kwitwara neza byafashije Masengesho Vainqueur guhembwa na SPIRO RWANDA

Panorama Sports

Masengesho Vainqueur ukinira Benediction Banafrica Team yahembwe moto ya Spiro nyuma yo kuba Umunyarwanda witwaye neza, ku wa 28 Gashyantare 2026, mu gace ka munani ka Tour du Rwanda kavaga i Musanze kaza i Kigali ku ntera Km 147,2.

Ni agace ka kinwe kuri uyu wa Gatandatu, abasiganwa bava mu Karere ka Musanze baza mu Mujyi wa Kigali ariko banyuze I Gicumbi aho bazamutse umusozi wa Tetero.

Aka gace kegukanwe n’Umunya-Bresil Bravo Ribeiro w’imyaka 19 y’amavuko, ukinira Ikipe ya Soudal Quick-Step Development Team, nyuma yo kugera kuri Kigali Pele Stadium avuye i Musanze akoresheje amasaha atatu, iminota 20 n’amasegonda 59.

Umunyarwanda witwaye neza ni Masengesho Vainqueur ukinira Benediction Banafrica Team, wabaye uwa 16 arushwa amasegonda 30 n’uwa mbere.

Sipiro Rwanda itangaza ko uwahembwe Moto yandikwa mu mazina ye uko yanditse mu byangombwa ariko uwahembwe Moto yishyura ikiguzi kijyanye n’ibyangombwa bya Moto. Nta wundi muntu Moto yandikwaho keretse uwayihembwe gusa.

Ariko kandi nyuma yo kumwandikwaho bwa mbere, uwatsinze abishatse yayigurisha undi muntu, ni uburenganzira bwe. Andi mabwiriza yose, harimo amafaranga yo guswapinga, ibikoresho bisimbura ibyangiritse, na serivisi, bizakurikiza amabwiriza asanzwe akoreshwa mu bindi bikorwa bya SPIRO.

Tour du Rwanda ya 2026 izasozwa kuri iki Cyumweru tariki ya 01 Werurwe, 2026 hakinwa Agace ka Munani aho abakinnyi bazazenguruka i Kigali ku ntera y’ibilometero 83,8 guhera saa 13:00.

Umudage Moritz Kretschy ukinira Ikipe ya NSN Development Team arahabwa amahirwe yo kuyegukan kuko ubu arusha iminota ibiri umukinnyi umukurikiye.

Muhoza Eric witwaye neza mu gace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2026, akaba uwa 8 ubwo abasiganwa bavaga i Rubavu berekeza i Musanze ku ntera ya Km 84, ni we Munyarwanda wa mbere Spiro Rwanda yahembye moto.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities