Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati nta ngaruka zikanganye iragira ku Rwanda -BNR

Jeanne d’Arc Munezero

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yahumurije abaturage bibazaga ku kibazo cy’intambara ya Iran na Amerika, yavuze ko kugeza ubu nta zamuka rigaragara ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli na gaz ku isoko ry’u Rwanda riraterwa n’intambara imaze ibyumweru bitatu mu Burasirazuba bwo Hagati.

Yabitangaje ku wa Kane, tariki ya 19 Weurwe 2026, ubwo yamurikaga raporo y’amezi atandatu igaragaza uko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze, hibandwa ku mibare y’umwaka wa 2025 ndetse n’igihembwe cya mbere cya 2026.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubukungu bw’igihugu, baganira ku buryo bwo gukomeza kuzamura ubukungu no kugabanya imbogamizi zituma ibiciro byiyongera ku masoko.

Mu bibazo byagarutsweho cyane harimo izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli na Gaz ku rwego mpuzamahanga, rifitanye isano n’intambara ihanganishije ibihugu birimo Iran, Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse n’impungenge z’ingaruka zishobora guterwa no gufungwa k’umuyoboro wa Hormuz unyuzwamo hafi 20% bya Peteroli ikoreshwa ku Isi.

Nubwo bimeze bityo ariko, Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko mu Rwanda ibiciro bitarazamuka ku buryo bufatika, ashingiye ku mibare iheruka, aho mazutu ari yo yari yazamutseho gake igera ku mafaranga 1.948 kuri litiro.

Yagize ati “Turateganya ko RURA izongera gusuzuma ibiciro nk’uko bisanzwe bikorwa buri mezi abiri, bivuze ko muri Gicurasi ari bwo hashobora kugaragara ingaruka z’izamuka ry’ibiciro bya Peteroli na Gaz riri ku rwego mpuzamahanga muri iki gihe.”

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda yibukije ko igihugu gisanzwe gifite ubunararibonye mu guhangana n’ihungabana ry’amasoko mpuzamahanga, agaruka ku bihe bya Covid-19, intambara y’u Burusiya na Ukraine mu 2022 ndetse n’izamuka rikabije ry’ibiciro ryabaye muri uwo mwaka.

Yagaragaje ko Leta y’u Rwanda isanzwe ifite ingamba zitandukanye zirimo gutanga nkunganire hagamijwe kugabanya igitutu ku biciro byishyurwa n’abaguzi, ndetse no kubika ibikomoka kuri peteroli na gaz bihagije bishobora gukoreshwa igihe kirenze amezi ane mu gihe habaye ikibazo gikomeye.

Ati: “Imwe mu ngamba ni ukugabanya ingaruka ku biciro bya lisansi na mazutu, aho Leta yafashe icyemezo cyo kwishyiraho igice cy’ikiguzi kugira ngo ibiciro bitazamuka cyane ku buryo byaremerera abaturage n’abacuruzi.”

Yakomeje agaragaza ko indi ngamba y’ingenzi ari ukugira ububiko buhagije bw’ibikomoka kuri peteroli na gaz bwafasha mu gihe ibi bibazo byamara igihe kirekire

Ati: “Icy’ingenzi kurushaho ni uko Leta iharanira ko igihugu gihora gifite peteroli ihagije, kandi ko dufite ububiko bwihariye bushobora kwifashishwa mu gihe ikibazo cyamara igihe kirekire, bigafasha kugabanya igitutu cy’izamuka ry’ibiciro bya Peteroli na Gaz.”

Yavuze ko Leta y’u Rwanda yiteguye gukomeza gukoresha izi ngamba mu gihe byaba ngombwa, hagamijwe kugabanya ingaruka zishobora guterwa n’izamuka ry’ibiciro ku baturage no ku bucuruzi.

Ati: “Turateganya ko ingamba nk’izi zizakomeza gukoreshwa igihe bibaye ngombwa, hagamijwe kureba ko ingaruka ku biciro ziguma ku kigero kiringaniye.”

Guverineri Soraya Hakuziyaremye kandi agaragaza ko izi ngamba zashyizweho no ku biribwa bitumizwa hanze, aho haba harateguwe mbere ibiribwa bihagije bishobora kuba byifashishwa mu gihe habaye ikibazo gituma ibyinjizwa mu gihugu bihungabana.

Yakomoje ku mafumbire n’ibindi bikoresho bikoreshwa mu buhinzi byari byaramaze gutumizwa mu ntangiriro y’igihembwe cy’ihinga, bityo nta mpungenge zigomba kubaho, kugeza igihe ikindi gihembwe cyasanga iyi ntambara ikirimo.

Guverineri Hakuziyaremye yavuzeko Banki Nkuru y’u Rwanda izakomeza gutanga ubujyana bukenewe ku bigo birebwa n’ibi bicuruzwa byose kugirango hatabaho izamuka rikabije ry’ibiciro.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities