Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyarugenge bakoze Inteko rusange, barinegura baganira uko bakongera imbaraga mu byo bakora ngo Akarere kabo n’igihugu muri rusange byihute mu iterambere.
Ibitekerezo bunguranye bishingiye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’abanyamuryango mu kubaka Nyarugenge twifuza.”
Abayitabiriye baraganira kandi k’uruhare buri Munyamuryango yagira mu guteza igihugu imbere
Umuyobozi w’Umuryango muri aka Karere INGANGARE Alexis yashimiye abayitabiriye agaragaza ko nubwo uyu ari umwanya wo kwishimira ibyagezweho ariko ari nu mwanya w’ingenzi mu gufata ingamba, ahakiri ibibazo bitarakemuka bigakemurwa.
Iyi nteko yabereye ahitwa Kigali Conference and Exhibition Village hahoze hitwa Camp Kigali.

Ingangare Alexis

















































































































































































