Muri Kenya, abayobozi batatu bakomeye mu rwego rw’ingufu bavuye mu mirimo yabo nyuma y’uko hatangiye iperereza ku micungire idahwitse y’ibikomoka kuri peteroli, cyane cyane muri iki gihe ibiciro byabyo biri kuzamuka ku Isi.
Ibi byemejwe na Perezida William Ruto, wavuze ko abeguye barimo Mohamed Liban wari ushinzwe ibikomoka kuri peteroli muri Minisiteri y’Ingufu, Joe Sang wayoboraga ikigo cya Leta gishinzwe kubikwirakwiza, ndetse na Kiptoo Bargoria wari ushinzwe kugenzura ibikorwa byo mu rwego rw’ingufu.
Amakuru atangwa n’Ibiro bya Perezida agaragaza ko aba bayobozi bakekwaho kugira uruhare mu kuzamura ibiciro byo gutumiza ibikomoka kuri peteroli, bakabikora mu nyungu zabo bwite. Ibi byagize ingaruka ku biciro byabyo ku isoko, bituma bizamuka cyane mu gihugu.
Mu itangazo ryasohotse, havuzwe ko bamwe mu bayobozi bifashishije izamuka ry’ibiciro ku rwego mpuzamahanga, ndetse n’ubwoba bw’uko ibikomoka kuri peteroli bishobora kubura, bagamije kunguka amafaranga arenze ku byari bikenewe.
Rigira riti: “Ibyo byakozwe hagamijwe gufatirana izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku Isi no kuba abantu baratekerezaga ko bizabura. Babyuririyeho bagaragaza ko ibikomoka kuri peteroli bigiye kuba bike ariko barenza mu by’ukuri uko byari bimeze.”
Ibi byatumye Kenya itumiza ibikomoka kuri peteroli ku giciro kiri hejuru cyane kurusha uko byari bikwiye, cyane cyane muri iki gihe isi iri guhura n’ibibazo by’umutekano muke bitewe n’intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati.
Iperereza ririmo gukorwa rirareba neza ingano y’ibikomoka kuri peteroli byatumijwe, uburyo byagejejwe ku masoko, ndetse n’igiciro byagurishijweho. Hari kandi amakuru avuga ko hari abandi bayobozi bamaze gutabwa muri yombi ku bw’iki kibazo, nubwo kugeza ubu nta baragezwa imbere y’ubutabera.
Perezida Ruto yagaragaje ko ibi bikorwa bidakwiye kwihanganirwa, kuko byangiza umutungo w’igihugu n’uw’abaturage, anasaba ko ababigizemo uruhare bose bakurikiranwa n’amategeko.

Ibikomoka kuri peteroli byatumye abayobozi batatu begura





















































































































































































