Mu nama ya Africa CEO Forum 2026 iri kubera i Kigali, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (Rwanda Development Board), Jean Guy Afrika, yavuze ko u Rwanda rukomeje kubaka iterambere rushingiye ku cyerekezo kirambye no kureba amahirwe y’ishoramari ku rwego mpuzamahanga aho kugendera gusa ku bunini bw’isoko ry’imbere mu gihugu.
Mu ijambo yavuze ubwo iyi nama yatangiye kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Gicurasi 2026 yafungurwaga, Jean Guy Afrika yibukije abitabiriye ko Afurika ikeneye kwimakaza ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera kugira ngo umugabane ushobore kugera ku iterambere rirambye no guhangana ku rwego mpuzamahanga.
Iyi nama yahuje abarenga 2800 barimo abakuru b’ibihugu, abayobozi ba za Guverinoma, abashoramari ndetse n’abahagarariye ibigo bikomeye bikorera muri Afurika no hanze yayo, bagamije kuganira ku cyerekezo cy’ubukungu bw’umugabane.
Jean Guy Afrika yavuze ko u Rwanda rwahisemo inzira yo kuba igihugu gifunguye ku ishoramari, gifite imiyoborere itanga icyizere ndetse n’ibikorwaremezo bifasha abashoramari gukora neza no kugera ku masoko atandukanye.
Yasobanuye kandi ko isi iri kunyura mu bihe by’impinduka zikomeye zirimo izamuka ry’ikiguzi cy’ishoramari, impinduka mu bucuruzi mpuzamahanga ndetse n’iterambere ry’ikoranabuhanga rihindura imikorere y’inzego zitandukanye.
Agaruka ku mahirwe Afurika ifite, yavuze ko umugabane ukwiye gushyira imbaraga mu kubyaza umusaruro ayo mahirwe binyuze mu kubaka ibigo bikomeye, guteza imbere ibikorwa remezo no koroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika.
Yanagaragaje ko hakenewe uburyo bushya bw’imikoranire hagati ya Leta n’abikorera, aho inzego za Leta zigomba gushyiraho amategeko n’igenamigambi byorohereza ishoramari, mu gihe abikorera bakomeza gushora imari no guteza imbere udushya.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Jean Guy Afrika yavuze ko igihugu gikomeje gushyira amafaranga menshi mu bikorwa remezo bifasha ubucuruzi, ubwikorezi, ubukerarugendo, ubwikorezi bwo mu kirere, serivisi z’imari n’ikoranabuhanga, hagamijwe gukomeza korohereza abashoramari no kongera ubushobozi bw’ubukungu bw’igihugu.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambe RDB Jean Guy Afrika

















































































































































































