Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibikorwaremezo

  Inkuru nziza i Gicumbi 

Ibikorwa byo kuvugurura sitade ya Gicumbi byarangiye

Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi hamwe n’abakunda siporo bavuga ko bishimiye cyane ivugururwa rya Stade ya Gicumbi, nyuma y’uko yubatswe ku rwego rugezweho ndetse igashyirwamo tapi igezweho, bakavuga ko ari amateka mashya muri aka karere.

Ibyo byishimo bije nyuma y’imyaka myinshi abakunzi ba Gicumbi FC bavuga ko bababazwaga no kubona ikipe yabo ikina cyangwa ikorera imyitozo hanze y’akarere, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, kandi ari bo bayikunda ndetse banayitera inkunga.

Bamwe mu batuye Gicumbi bavuga ko kuba babonye stade ifite ibikorwaremezo bigezweho ari intambwe ikomeye mu iterambere rya siporo, ndetse bashimira Perezida Paul Kagame uruhare yagize mu guteza imbere ibikorwa remezo mu gihugu, harimo n’iyi stade bavuga ko yahinduye isura y’akarere kabo.

Abakunzi b’umupira w’amaguru bavuga ko bafite icyizere ko iyi stade izafasha kuzamura impano z’abana bato bakina ruhago, cyane cyane kubera uburyo yubatswemo harimo n’intebe z’abasimbura zimeze nk’iziboneka kuri stade zo mu bihugu byateye imbere.

Hari kandi icyifuzo cy’uko iyi stade yazashyirwaho amatara kugira ngo ishobore kwakira imyitozo n’imikino ya nijoro, ibintu bavuga ko byatuma ibikorwa bya siporo birushaho gutera imbere muri aka karere.

Nubwo abaturage bishimira iki gikorwaremezo, bavuga kandi ko bafite inshingano zo kukibungabunga kugira ngo kitazangirika cyangwa ngo gikoreshwe nabi. Bamwe bagaragaza ko stade nk’iyi ikwiye gukoreshwa mu buryo buteguwe neza kugira ngo izarambe kandi ikomeze kugirira akamaro abaturage.

Ku bakunzi ba Gicumbi FC, kuba ikipe yabo ishobora kongera gukinira imbere y’abafana bayo ni indi nkuru nziza bavuga ko bari bamaze igihe bategereje. Bavuga ko kujya kureba imikino i Kigali cyangwa ahandi byabasabaga amafaranga menshi n’igihe kinini, rimwe na rimwe bikabangamira n’akazi kabo ka buri munsi.

Hari abafana bavuga ko bafite inzozi zo kuzataha ku mugaragaro iyi stade bareba umukino uzahuza Gicumbi FC na Mukura Victory Sports, bakizera ko bizatanga imbaraga nshya ku ikipe yabo.

Harerimana Eric, umwe mu batoza abana umupira w’amaguru muri aka karere, yavuze ko iyi stade izafasha cyane urubyiruko rufite impano kubona aho rwitoreza heza no gukomeza kuzamura urwego rwabo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwo buvuga ko iyi stade itagamije siporo gusa, ahubwo izafasha no guteza imbere ubukungu bw’akarere. Bugaragaza ko amakipe n’abafana bazajya baza gukinira cyangwa kureba imikino i Gicumbi bazafasha abacuruzi, amahoteli, restaurants n’abandi bakora ibikorwa by’ubucuruzi.

Mayor w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yasabye abaturage gukomeza kwishimira ibyagezweho ariko banagira uruhare mu kubungabunga iyi stade, kugira ngo ikomeze gufasha akarere n’ikipe ya Gicumbi FC mu gihe kirekire.

Nubwo itariki nyayo yo gutaha ku mugaragaro iyi stade itaratangazwa, abaturage ariko bagasaba ko bifuza ko byakwihutishwa kugira ngo imikino isigaye ya Gicumbi FC izakinirwe imbere y’abafana bayo, ibintu bizafasha kongera ubushake n’imbaraga by’abakinnyi ndetse n’abafana muri rusange.

Ibikorwa byo kuvugurura sitade ya Gicumbi byarangiye

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities