Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, yamaze kwemezwa nk’umukandida w’ishyaka All Progressives Congress (APC) mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Mutarama 2027, nyuma yo gutsinda amatora y’imbere mu ishyaka ku majwi menshi.
Uyu muyobozi uyobora iki gihugu kuva muri 2023, biteganyijwe ko azatangazwa ku mugaragaro nk’umukandida wa APC mu muhango uzabera i Abuja, umurwa mukuru wa Nigeria.
Tinubu ntiyigeze ahisha ko yifuza manda ya kabiri y’imyaka ine, ndetse abakurikiranira hafi politiki ya Nigeria bavuga ko akomeje gushyigikirwa cyane n’ishyaka rye n’abayoboke baryo.
Mu matora y’imbere muri APC, Tinubu yari ahanganye n’umucuruzi Stanley Osifo, wari umukandida rukumbi bahatanye. Osifo bivugwa ko yatanze miliyoni 100 z’ama-Naira kugira ngo yemererwe guhatanira kandidatire y’ishyaka.
Ishyaka APC ryatangaje ko uburyo ayo matora yagenze bugaragaza demokarasi y’imbere mu ishyaka, nyuma y’uko Tinubu abonye intsinzi ikomeye.
Kuri ubu APC igenzura Leta z’intara 31 muri 36 zigize Nigeria, avuye kuri 21 yari ifite muri 2023. Ibi byatewe ahanini n’uko abanyapolitiki benshi bavuye mu yandi mashyaka bakinjira muri APC.
Nubwo Tinubu yashyizeho ingamba zitandukanye zigamije kuzamura ubukungu no gukurura abashoramari mpuzamahanga muri manda ye ya mbere, abaturage benshi bakomeje kugaragaza impungenge ku mibereho yabo.
Muri 2024, izamuka ry’ibiciro muri Nigeria ryageze kuri 30%, naho mu ntangiriro za 2026 rikomeza kuba hejuru aho ryari kuri 15%. Ibiciro bya lisansi na byo byikubye kane mu myaka ine ishize.
Raporo ya Banki y’Isi igaragaza ko hafi 60% by’Abanyanigeria babayeho mu bukene, umubare wazamutseho 4% ugereranyije n’igihe Tinubu yajyaga ku butegetsi.
Mu minsi iri imbere, andi mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ateganya gukora amatora y’imbere muri yo kugira ngo atoranye abazahatanira kuyobora Nigeria mu matora ateganyijwe muri Mutarama 2027.

















































































































































































