Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Hagiye gusohoka igitabo ku matora mu Rwanda “Rwanda’s Path to the Polls: The Elections in a Nation Rebirth”

Rene Anthere Rwanyange

Umwanditsi w’Ibitabo akana n’Umuyobozi w’Urugaga rw’abanditsi mu Rwanda “Hategekimana Richard” agiye ku murika igitabo kivuga ku matora mu Rwanda, kuva mbere y’umwaduko w’abakoloni kugeza magingo aya.

Mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama, atangaza ko igitabo kivuga ku mateka y’amatora mu Rwanda, yacyanditse agamije kugaragaza ko u Rwanda rufite ubudasa mu bijyanye n’Amatora, aho Amatora y’u Rwanda ari Ubukwe nk’uko byemezwa na raporo zinyuranye, haba iz’Imiryango itari iya Leta, Imitwe ya Politiki, Amadini. Itangazamakuru n’abandi.

Hategekimana agaragaza icyatumye yandika igitabo ku matora mu Rwanda. Agira ati “Nshingiye ku budasa bw’Amatora y’u Rwanda, nkashingira ko nta kindi gitabo cyari cyandikwa ku mateka y’Amatora mu Rwanda, nagize Ishyaka ryo kwandika igitabo kigaragaza Amateka y’Amatora mu Rwanda. Muri rusange igitabo nanditse ni igitabo kigaragaza amateka y’amatora mu Rwanda uhereye mbere y’umwaduko w’Abazungu kugeza mu mwaka wa 2024.”

Igitabo Hategekimana yanditse kizakimurika ku itariki ya 27 Werurwe 2025 i Rusororo mu nzu mbera byombi INTARE ARENA (INTARE ARENA COMFERENCE HALL-AUDITORIUM). Biteganyijwe ko uyu muhango uzitabirwa n’abantu bagera ku bihumbi bitau.

Igitabo Hategekimana yanditse gifite insanganyamatsiko igira iti: “RWANDA’S PATH TO THE POLLS: ELECTIONS IN A NATION REBIRTH”. Avuga ko igitabo gisesenguye amateka y’u Rwanda aho asanga u Rwanda rufite ubudasa mu bijyanye n’Amatora, aho Amatora y’u Rwanda ari Ubukwe nk’uko byemezwa na raporo zinyuranye haba iz’Imiryango itari iya Leta, Imitwe ya Politiki, Amadini, Itangazamakuru n’abandi.

Akomeza avuga ko igitabo kizatanga umusanzu ukomeye mu kurwanya ibihuha byandikwa ku Rwanda. Agira ati “Kwandika iki gitabo ni intwaro yo kurwanya ba Gashakabuhake birirwa bandika ibinyoma ku byiza by’u Rwanda, kuko bahora bavuga ko ushaka guhisha Ununyarwanda umuhisha mu bitabo. Iki gitabo ni umusanzu ukomeye ku Banyarwanda bose, ko dukwiriye gukomeza kwishimira imiyoborere myiza y’Igihugu cyacu, aho amatora yacu aba ari ubukwe ko icyo dusabwa ari ugukomeza imihigo.”

Hatagekimana akomeza avuga ko atewe ishema no kuba ari we wa mbere wanditse igitabo ku mateka y’Amateka mu Rwanda kandi umunezero we ushingiye ku mihigo yiyemeje yo kubaka igihugu cye acyitura ko cyamureze, kikamwigisha… akaba yarahisemo guharanira ko hatazagira Abanyamahanga bazaza kugoreka amateka y’Amatora y’u Rwanda.

Aterura intero agira ati “Nitwebwe mbaraga z’u Rwanda, tugomba kurwubaka turangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame dukunda, Perezida wa Repubulika wimakaza imiyoborere myiza yuje Demokarasi.”

Avuga kandi ko by’umwihariko iki gitabo yagituye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, we Mbarutso y’Ubudasa bw’u Rwanda, agitura Umuryango FPR-INKOTANYI Moteri ya Guverinoma, ndetse agitura Abanyarwanda bose.

Hategekimana Richard avuga ko yifuza ko icyo gitabo cyagera ahantu hose hahurira abantu harimo Abanyamahanga n’Abanyarwanda, haba imbere mu gihugu muri za Hoteli, mu nzego zose, mu miryango itari iya Leta, mu Madini, mu Mitwe ya Politiki, n’ahandi ndetse no mu mahanga.

Hategekimana yongera ho igitabo “Rwanda’s Path to the Polls: The Elections in a Nation Rebirth”, ari intwaro ikomeye yo kwimakaza amatora meza mu bihugu byose byo ku Isi kuko u Rwanda ari Intangarugero ku Isi mu bikorwa byinshi, by’umwihariko aho Amatora ategurwa nk’abitegura ubukwe kandi akaba nta muvundo cyangwa imvururu.

Igitabo “Rwanda’s Path to the Polls: The Elections in a Nation Rebirth” cyanditswe na Hategekimana Richard kije ari icya 16, kuko mbere yacyo hari ibindi 15 biri ku isoko no hirya no hino mu maguriro y’ibitabo. Ibindi bitabo byabanje birimo: President Paul KAGAME’s Journey to Victory: The Legacy of Leadership (2024), STRONG FRIENDSHIP PACT WITH RPF-INKOTANYI (2023), Hon. Dr.Tito Rutaremara Inkotanyi cyane NTATEZUKA (2023), Kagame Paul Imbarutso y’Ubudasa bw’u Rwanda (2023), IGIHANGO N’INKOTANYI (2022), Ishyari ni Ishyano (2022), Ubudasa bw’u Rwanda (2022). Hari kandi Umukozi Ubereye u Rwanda (2021), Africa We Want (2021), AFURIKA Dushaka (2020), Sinzatesha Agaciro Uwakansubije (2019), The Strong Friendship Pact with the Youth (2019), Urubyiruko Dufitanye Igihango (2018), The Revolutionary Hero Paul Kagame (2018), Intwari Mpinduramatwara Paul Kagame (2017) ari na cyo gitabo cya mbere yanditse.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Panorama Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, agaragaza ko Ibihugu byibumbiye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba -EAC n’ibiri mu wa Afurika y’Amajyepfo -SADC, ko umutekano...

Ibikorwaremezo

Guverinoma y’u Rwanda yatangije imishinga ibiri irimo uwo kunoza ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali wiswe ‘Kigali Urban Transport Improvement Project (KUTI)’, ahazagurwa ibice by’ingenzi...

Football

Panorama Nyuma y’uko hari abaguze amatike yo kureba umukino wahuje ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) n’iya Nigeria (Super Eagles) ariko ntibabone uko binjira muri...

Amakuru

Umunyamakuru Jean Lambert Gatare wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda ndetse na mpuzamahanga, amakuru y’uko yatabarutse yamenyekanye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities