Jorge Messi, se wa Lionel Messi akaba n’umuntu wamubaye hafi cyane kuva mu ntangiriro z’urugendo rwe mu mupira w’amaguru, yitabye Imana afite imyaka 68, nk’uko amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Argentina ndetse n’ibindi mpuzamahanga abivuga.
Amakuru y’urupfu rwa Jorge Messi yamenyekanye ku wa Gatandatu tariki ya 8 Kanama 2026. Yavugaga ko yapfiriye mu mujyi wa Rosario, aho umuryango wa Messi ukomoka, nyuma y’igihe yari amaze ahanganye n’ibibazo by’ubuzima.
Ikinyamakuru Infobae cyo muri Argentina cyatangaje ko Jorge Messi yapfuye ku mugoroba wo ku wa Gatanu. Gusa, kugeza ubu, amakuru arambuye ku mpamvu nyirizina y’urupfu rwe ntabwo yari yatangazwa ku mugaragaro.
Jorge Messi yari afite umwanya ukomeye mu buzima bwa Lionel Messi, atari nk’umubyeyi gusa, ahubwo no nk’umuntu wamufashije mu rugendo rwe rw’umwuga. Yagize uruhare mu gukurikirana inyungu z’umuhungu we no kumuba hafi mu gihe yatangiraga kwigaragaza nk’umukinnyi ukiri muto.
Lionel Messi yavukiye i Rosario, ahakomoka ndetse ni naho yatangiriye gukina umupira w’amaguru mbere yo kwerekeza muri Espagne, aho yaje gukurira mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Barcelona. Muri uru rugendo, se yakomeje kuba umwe mu bantu bari hafi ye mu micungire y’umwuga we.
Urupfu rwa Jorge Messi ruje nyuma y’igihe gito umuryango wa Lionel Messi usabye abantu kwirinda amakuru y’ibihuha ajyanye n’ubuzima bwe. Muri Kamena 2026, hari hakwirakwiye amakuru avuga ko Jorge Messi yapfuye, ariko umuryango we waje kuyanyomoza, usobanura ko yari arimo kwitabwaho n’abaganga kandi ko yari afite icyizere cyo gukira.
Muri icyo gihe, Lionel Messi na we yari yagaragaje ko ibibazo by’umuryango byari bimuremereye. Nyuma y’umukino wa Argentina na Algeria mu Gikombe cy’Isi cya 2026, aho yatsinzemo ibitego bitatu, Messi yavuze ko amarira yamurenze nyuma yo gutsinda igitego cya mbere atari ashingiye ku byishimo by’umukino gusa, ahubwo ko yari ari mu bihe bitoroshye mu muryango.
Jorge Messi asize umugore we, Celia Cuccittini, n’abana be barimo Lionel Messi, Rodrigo, Matías na María Sol.
Mu gihe Lionel Messi yakuraga aba umwe mu bakinnyi bakomeye ku Isi, Jorge Messi yakomeje kugira uruhare mu buzima bwe bwite ndetse no mu bikorwa bijyanye n’umwuga we. Kuri benshi mu bakurikirana urugendo rwa Messi, yari umwe mu bantu bagize uruhare mu kumushyigikira kuva akiri umwana kugeza ageze ku rwego mpuzamahanga.
Urupfu rwa Jorge Messi ni igihombo ku muryango we no ku bantu bari bamwegereye, mu gihe Lionel Messi ari umwe mu bantu bazwi cyane ku Isi bafite amateka akomeye mu mupira w’amaguru.



























































































































































































