Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Muhanga: Abafatanyabikorwa b’akarere bitezweho ikibatsi ku mahirwe y’isoko n’iterambere rirambye

Abafatanyabikorwa bagize Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Muhanga (JADF) batangiye imurikabikorwa rizamara iminsi ine, mu gikorwa cyafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Kamena 2026 kuri Stade y’Akarere ka Muhanga.

Iri murikabikorwa rifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubufatanye Bwacu, Iterambere Rirambye”, rikaba ryateguwe ku bufatanye bwa JADF n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga hagamijwe kugaragaza ibikorwa bitandukanye bikorwa n’abafatanyabikorwa ndetse no gushimangira uruhare rwabo mu iterambere ry’akarere.

Mbere yo gufungura ku mugaragaro iri murikabikorwa, abayobozi n’abandi bitabiriye iki gikorwa babanje gusura ahamurikirwaga ibikorwa bitandukanye kugira ngo birebere ibyo abafatanyabikorwa bagezeho mu nzego zinyuranye.

Bamwe mu bamurika ibikorwa bavuga ko iri murikabikorwa ari urubuga rubafasha kwegera abakiliya no kumenyekanisha ibyo bakora, ndetse rikabaha amahirwe yo kungurana ibitekerezo n’abandi bafite ubunararibonye mu mirimo itandukanye.

Nyiraneza Marie Grace ukora ubucuruzi bw’amatungo yagize ati: “Ikintu twiteze kuri iri murikabikorwa ni ukwiteza imbere n’akarere kacu ka Muhanga. Ikindi kandi riduhuriza hamwe tukareba ibyo dukeneye kongeramo imbaraga nibyo tugomba guhindura.”

Nubwo bemeza ko iri murikabikorwa ribafitiye akamaro, bamwe mu rubyiruko rukora ubucuruzi bavuga ko rugihura n’imbogamizi zituma ibikorwa byarwo bitazamuka uko babyifuza, zirimo kubura ubushobozi bwo kubona inguzanyo ndetse no kugorwa no kugera ku masoko yagutse.

Nkurikiyumukiza Jean Baptiste yagize ati: “Guhura n’ibigo by’imari biracyagoye, turasaba ko baduhuza nabyo kugirango natwe rubyiruko tugere ku iterambere. Ikindi imisoro iri hejuru cyane, nabyo bareba uko babigenza koku ntabwo tubona inyungu ikwiye.”

Mu butumwa yatanze mu izina ry’abamurika ibikorwa, Innocent Maniragaba yavuze ko iri murikabikorwa ritanga amahirwe menshi arimo kwamamaza ibikorwa, gushaka amasoko no kunguka ubunararibonye buturuka ku guhura n’abandi bafite ibikorwa byateye imbere.

Yagize ati: “Uyu ni umwanya udufasha kwamamaza ibyo dukora, umwanya wo gushakira amasoko ibyo twakoze, ni n’uburyo bwiza bwo kureba uko twanoza ibyo dukora, kugera ngo twiteze imbere kandi n’akarere kacu gatere imbere.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko ubufatanye bw’inzego zitandukanye ari bwo bwagize uruhare rukomeye mu rugendo rwo kugabanya ubukene mu karere.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bizimana Eric, yavuze ko imibare igaragaza ko igipimo cy’ubukene cyagabanutse cyane mu myaka ishize, ashimangira ko hakenewe gukomeza ubufatanye kugira ngo izo ntambwe zirusheho kwiyongera.

Yagize ati: “Ibipimo bigenda byerekana ko kugeza ubu abaturage bavuye mubukene bangana na 15% bavuye kuri 33.2%, iyi mibare twayigezeho ku bufatanye namwe, ubwo rero umukoro wacu n’ugukomeza tugafatanya nibura tukagera ku kigero cya 5% mu kugabanya ubukene kandi birashoboka.”

Mu bikorwa biri kumurikirwa muri iri murikabikorwa harimo ibikomoka ku buhinzi, ubukorikori, ubugeni, ubwiza n’ubuvuzi, hamwe n’ibindi bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza n’ubukungu by’abaturage bo mu Karere ka Muhanga.

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bwafunguye kumugaragaro iri murikabikorwa

Hamuritswe ibikorwa bitandukanye birimo n’ibikomoka k’ubuhinzi

1 Comment

1 Comment

  1. MUSEMAKWELI Prosper

    June 9, 2026 at 18:50

    Abafatanyabikorwa bakarere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities