Guverinoma y’u Rwanda yatangaje gahunda nshya igamije kongera umusaruro w’isukari ikorerwa imbere mu gihugu, hagamijwe kugabanya amafaranga menshi igihugu gikoresha kiyitumiza mu mahanga no kongera ubushobozi bw’inganda zo mu gihugu.
Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite icyerekezo cy’iterambere ry’inganda mu myaka icumi iri imbere, gishingiye kuri gahunda ya NST2.
Mu biganiro byabaye hagati ya Guverinoma n’Abadepite, hagaragajwe impungenge zishingiye ku kuba isukari ikenerwa ku isoko ry’u Rwanda ikomeje guturuka hanze ku kigero kinini, mu gihe umusaruro ukorerwa imbere mu gihugu ukiri muto.
Mu gusubiza icyo kibazo, Minisitiri Sebahizi yavuze ko Leta iri gushaka uburyo bwo gukurura abashoramari bashya bazafasha kongera ubushobozi bwo gukora isukari imbere mu gihugu.
Ati: “Muri iyi myaka icumi turi gushaka abandi bashoramari baza kunganira uruganda rukora isukari kuko urebye umusaruro rutanga n’ibyo dukeneye ku isoko ntabwo rushobora kurenza 10% by’isukari dukoresha mu Rwanda. Ibyo rero bitwereka ko hari icyuho dukeneye izindi nganda ziyongera kuri urwo. Turashaka ko hiyongeraho undi mushoramari bishobotse babe babiri cyangwa batatu”.
Yasobanuye ko ibiganiro n’abashoramari bamwe byatangiye, harimo n’uruganda rwo muri Kenya rwerekanye ubushake bwo gushora imari muri uru rwego.
Ati “Hari uruganda rwo muri Kenya ruzagirana amasezerano na leta y’u Rwanda ruhinge ibisheke ku butaka tuzabereka hanyuma bakatwizeza ko byibura bazatanga umusaruro wahaza 50% by’ibyo dukenera mu isukari. Ibyo ariko bizatwara igihe kuko ntabwo bizajya munsi y’imyaka ine.”
Mu gihe iyi gahunda yaba igeze ku ntego zayo, byafasha igihugu kugabanya cyane ingano y’isukari gitumiza hanze no kugabanya amafaranga y’amahanga asohoka buri mwaka.
Isukari ni kimwe mu bicuruzwa bifite uruhare runini mu mibereho ya buri munsi ndetse no mu nganda zitunganya ibiribwa n’ibinyobwa, zikomeje kwaguka uko ubukungu bw’u Rwanda bugenda buzamuka.
Kugeza ubu, uruganda rwa Kabuye Sugar Works ni rwo rukora isukari yonyine mu Rwanda. Nubwo rwigeze kugera ku rwego rwo guhaza hafi kimwe cya kabiri cy’isoko ry’imbere mu gihugu, ubwiyongere bw’ibikenerwa n’inganda ndetse n’abaturage bwatumye uwo musaruro utagihaza isoko nk’uko byahoze.
Imibare igaragaza ko muri iki gihe umusaruro w’uru ruganda utanga hafi 10% gusa by’isukari ikenerwa mu gihugu.
Ku rwego rw’ubucuruzi mpuzamahanga, isukari ikomeje kuba kimwe mu bicuruzwa bitwara amafaranga menshi igihugu gitumiza hanze. Mu mwaka wa 2025, u Rwanda rwatumije mu mahanga toni zirenga ibihumbi 195 z’isukari zifite agaciro ka miliyoni 145 z’amadolari ya Amerika.
Mu mwaka wa 2024, igihugu cyari cyatumije toni zisaga ibihumbi 308 zifite agaciro ka miliyoni 238 z’amadolari, ibintu byerekana uburemere bw’iki gicuruzwa mu bukungu bw’u Rwanda.
Abasesenguzi bavuga ko kongera umusaruro w’isukari ikorerwa imbere mu gihugu bishobora guteza imbere ubuhinzi bw’ibisheke, guhanga imirimo mishya no kugabanya amafaranga igihugu gikoresha mu gutumiza iki gicuruzwa hanze, bityo bikagira uruhare mu gukomeza kubaka ubukungu bushingiye ku musaruro w’imbere mu gihugu.

























































































































































































