Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Apôtre Gitwaza yanenze umuco wo gupfukamira umukobwa mu gihe cyo kumwambika impeta

Umushumba Mukuru w'Itorero Zion Temple Celebration Center, Apôtre Dr. Paul Gitwaza

Apôtre Dr. Paul Gitwaza, yavuze ko umuco w’abahungu bapfukamira abakobwa mu gihe babambika impeta yo kubasaba kuzabana nk’umugabo n’umugore udakwiye kuranga abakirisitu, kuko ngo utajyanye n’inyigisho za Bibiliya ndetse n’umuco nyarwanda.

Mu nyigisho ze zagiye zikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, Apôtre Gitwaza yavuze ko uwo muco ukomoka hanze y’u Rwanda kandi ko abakirisitu bakwiye kwirinda kuwugana.

Ati: “Ikindi mbabwira gikomeye mutazi, ariko cyakwirakwijwe n’abakorera satani, mwe murabikora abahungu, guterera umukobwa ivi ngo umwambike impeta biriya muba mukoze, uba ubaye munsi y’imbaraga zindi niyo mpamvu mubona amago atacyubakwa”.

Yakomeje ashimangira ko nk’uko abyumva ashingiye kuri Bibiliya, gupfukama bikwiye gukorerwa Imana gusa.

Ati: “Ntugaterere umukobwa ivi na gato. Bibiriya iravuga ngo muzapfukamire Imana yonyine, iriya ni imico wazanywe n’abakorera Satani, yemerwa n’abakirisito n’abana b’Imana ntuzabikore ngo uterere umukobwa ivi”.

Mu gusobanura ibyo yavuze, yatanze urugero rwo muri Bibiliya agaragaza ko na Malayika yanze gupfukamirwa na Yohana, asaba n’abakobwa kutemera ko abasore babapfukamira.

Ati: “Yohana yagiye guterera malayika ivi maralayika ati ‘No, no, no, ndi imbata mugenzi wawe, ni Imana yonyine yo gupfukamirwa.’ Mwa bakobwa mwe, umuhungu najya kuguterera ivi, menya ko usenye. Uzahite umubwira uti, ‘Oya, winterera ivi, sindi Imana uzabyange”.

Apôtre Gitwaza yavuze kandi ko uwo muco utigeze uba mu muco nyarwanda, anenga abakurikira ibyo babona mu bindi bihugu batabanje gusobanukirwa inkomoko yabyo.

Ati: “Mbere ya byose ibyo si n’imico ya Kinyarwanda, mwayanduriye he? Muzagenda muhiga inyoni mutahane ibihunyira? Ntimukigane ibyo mubona abanyamerika bakora ndabinginze, ntimurebe ibyo abanyaburayi bakora. Ni bangahe bubatse? Bose ni aba divorce kubera ibyo byo gutera ivi kuko si Imana iba iyoboye urwo rugo, ahubwo urwo rugo ruba ruyobowe n’ikidayimoni cy’uwo bapfukamiye.”

Yasoje yibutsa abakirisitu ko gupfukamira ari igikorwa cyo kuramya Imana gusa, abasaba kutagendera ku mico yaturutse ahandi idafite aho ihuriye n’ukwemera kwabo.

Uyu muco wo gupfukamira umukobwa mu gihe cyo kumusaba kuzabana n’umusore ukomeje kwamamara mu bice byinshi by’isi no mu Rwanda, aho bamwe bawufata nk’ikimenyetso cy’urukundo n’icyubahiro, mu gihe abandi bawunenga bavuga ko udahuje n’umuco cyangwa imyemerere yabo.

Umushumba Mukuru w’Itorero Zion Temple Celebration Center, Apôtre Dr. Paul Gitwaza

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities