Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

U Rwanda rwakiriye toni 40,000 za peteroli zaturutse muri Kenya

U Rwanda rwatangiye icyiciro gishya cyo gutumiza ibikomoka kuri peteroli binyuze ku cyambu cya Mombasa muri Kenya, aho kuri uyu wa 29 Nzeri 2026 rwakiriye toni 40,000 za peteroli zitunganyijwe.

Izi peteroli zazanywe n’ubwato MT Sea Wolf, bwageze i Mombasa butwaye igice cya mbere cy’ibikomoka kuri peteroli bigenewe u Rwanda.

Mu muhango wo kwakira ubwo bwato, Guverinoma y’u Rwanda yari ihagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Armand Zingiro, wavuze ko iki gikorwa ari intambwe nshya mu gukomeza ubufatanye bw’u Rwanda na Kenya mu rwego rw’ingufu.

Minisitiri Zingiro yavuze ko u Rwanda rukomeje gushyigikira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, ndetse n’intego z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zo guteza imbere isoko n’ubuhahirane bihuriweho n’ibihugu bigize uyu muryango.

Yasobanuye ko MT Sea Wolf ari intangiriro y’urugendo rushya, kuko biteganyijwe ko n’indi mitwaro y’ibikomoka kuri peteroli izajya inyuzwa i Mombasa mbere yi kugera mu Rwanda.

Ubu buryo bushya bwo kugeza ibikomoka kuri peteroli ku isoko ry’u Rwanda buteganyijwe gufasha mu gukomeza kubona ibyo bicuruzwa mu buryo buhamye, ndetse no kongera umutekano w’ingufu mu gihugu.

Biteganyijwe kandi ko gahunda izagira uruhare mu koroshya uburyo ibikomoka kuri peteroli bitwarwa bikagera ku isoko ry’u Rwanda, mu gihe ikomeza ubucuruzi n’ubufatanye bw’ubukungu hagati y’u Rwanda na Kenya.

Iki gikorwa kibaye mu gihe ibihugu byombi bikomeje gushaka uburyo bwo kurushaho gukorana mu nzego zitandukanye, by’umwihariko izirebana n’ubucuruzi, ubwikorezi n’ingufu.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities