Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwakatiye Frère Musanganya Simweragi Christophe, wari umuyobozi w’ishuri rya G.S Kabgayi B, igifungo cy’imyaka itatu n’amezi atandatu n’ihazabu ya 774.102 Frw, nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo kunyereza umutungo wa Leta no gukoresha inyandiko zitavuga ukuri.
Icyemezo cy’urukiko cyo ku wa 15 Ukwakira 2026 kigaragaza ko uyu muyobozi w’ishuri agomba kandi gusubiza mu isanduku ya Leta amafaranga 1.032.000 Frw yanyereje. Icyo gihe yari asanzwe afungiye mu Igororero rya Muhanga.
Urubanza rukomoka ku kirego Akarere ka Muhanga katanze mu Gushyingo 2025, nyuma y’ubugenzuzi bwagaragaje amakuru ajyanye n’imitungo bivugwa ko yanyerejwe muri G.S Kabgayi B.
Nyuma y’icyo kirego, inzego zibishinzwe zataye muri yombi Frère Musanganya na Sifa Marie Louise, wari ushinzwe ibaruramari muri iryo shuri. Iperereza ryakozwe kandi ku bandi bantu bari mu kanama gashinzwe amasoko ya Leta.
Ku wa 16 Nzeri 2026, urubanza rwaburanishijwe mu mizi mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga. Abaregwa bashinjwaga ibyaha birimo guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, kunyereza umutungo no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Bose bahakanaga ibyaha bashinjwaga, bagasaba urukiko kubagirwa abere.
Mu mwanzuro warwo, urukiko rwemeje ko Frère Musanganya ahamwa n’icyaha cyo kunyereza umutungo n’icyo gukoresha inyandiko zitavuga ukuri, ariko rumugira umwere ku cyaha cyo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Sifa Marie Louise na we yarakatiwe
Urukiko rwahamije Sifa Marie Louise icyaha cyo kunyereza umutungo, rumukatira igifungo cy’imyaka itatu n’amezi atandatu n’ihazabu ya 673.875 Frw.
Rwanategetse ko asubiza mu isanduku ya Leta amafaranga 898.500 Frw yanyereje. Sifa na we yari asanzwe afungiye mu Igororero rya Nyamagabe.
Ku rundi ruhande, Nzakamwita Bertin, Utamuriza Marie Solange, Nyampinga Valentine, Ayabagabo Benoît, Muhimpundu Marie Chantal, Nirere Marie Gorette na Mitindo Gaeta bagizwe abere ku cyaha cyo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Aba bose baburanaga badafunze.
Urukiko rwemeje kandi ko Frère Musanganya na Sifa Marie Louise basonewe amagarama y’urubanza kubera ko baruburanyemo bafunze.
Mu gusoza, urukiko rwibukije ababuranyi ko bafite uburenganzira bwo kujuririra icyemezo cyarwo mu gihe cy’iminsi 30 uhereye igihe urubanza rwasomewe.