Panorama
Abanyapolitiki, imitwe yitwaje intwaro, Sosiyete sivile n’abandi bose barebwa n’ikibazo cy’umutekano muke ndetse n’intambara biri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, basabwe gushyira imbere ibiganiro by’amahoro ndetse no kubahiriza agahenge nk’uko byashyizwe mu masezerano ya Washington, kugira ngo abanyekongo bashobore kugera ku nzira y’ubwiyunge.
Ibi ni bimwe mu bikubiye mu Itangazo ryatanzwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Komiseri Mahmoud Ali Youssouf asaba impande zose zirebwa n’ikibazo cy’Umutekano mu Burasirazuba wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kwimakaza ibiganiro biganisha ku mahoro ari na yo nzira y’ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyekongo.
Komiseri Mahmoud avuga ko arimo gukurikiranira bya hafi ibijyanye na Politiki n’umutekano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, avuga ko ibiganiro bikwiye guhuza Abanyapolitiki n’abahagarariye inzego zirebana n’imibereho y’abaturage, kandi bigakorwa hubahirizwa inzego zashyizwemo muri DRC.
Komiseri wa AU yongeye kwibutsa ko uyu muryango ushyigikiye amahame agenga imiyoborere ishingiye kuri demokarasi muri Afurika, arimo kwamagana impinduka z’ubutegetsi zikorwa mu buryo bunyuranyije n’Itegeko Nshinga, cyane cyane gufata ubutegetsi ku ngufu no gukuraho inzego zashyizweho mu buryo bwa demokarasi.
Agira ati “Ahubwo, ndahamagarira abanyapolitiki bose n’impande bireba gushyira imbere gusa inzira z’amahoro no kureka igikorwa icyo ari cyo cyose gishobora kongera umwuka mubi cyangwa kubangamira amahirwe y’ibiganiro n’ubwiyunge bw’igihugu.”
Komiseri Mahmoud ashimangira ko Afurika Yunze Ubumwe ishyigikiye ubusugire bwa Congo, ubumwe bwayo n’ubudahangarwa bw’imbibi zayo. Avuga kandi ko ari ngombwa kurinda ibyagezweho mu biganiro byabereye i Doha muri Qatar na Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Asaba ko ibyo impande zirebwa n’ibi bibazo, ibyo ziyemeje byubahirizwa, harimo agahenge no kurinda abasivili.
Komiseri wa Afurika Yunze Ubumwe, Mahmoud Ali Youssouf, asohoye iri tangazo nyuma y’uko kuva ku wa 5 kugeza ku wa 8 Ukwakira 2026, intumwa z’akanama k’abahuza ku rwego rwa AU zashyizweho ngo zifashe mu gukemura ibibazo by’amakimbirane n’intambara muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo zikoreye ingendo i Goma (igice kigenzurwa na FRN, i Kigali n’i Kinshasa.
Intuza za AU zarimo Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, Mokgweetsi Masisi wabaye Perezida wa Botswana, Zahle – Work Zewde wabaye Perezida wa Ethiopia na Catherine Samba – Panza wabaye Perezida wa Repubulika ya Centrafrique.
Ibiganiro izo ntumwa zagiranye n’abayobozi b’inzego zitandukanye byibanze ku nzira y’amahoro ndetse n’intambwe ikomeje guterwa mu gushaka inzira y’amahoro n’umutekano ndetse no gukemura impamvu-muzi y’amakimbirane mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC).
Ibi biravugwa mu gihe umutwe wa AFC/M23 washeshwe ugasimbuzwa undi mushya wiswe Front pour la Réfondation de la Nation (FRN), uyobowe n’uwahoze ari Perezida wa DRC, Joseph Kabila Kabange, akungirizwa n’abahoze ari abayobozi ba AFC/M23.
