Urubyiruko rw’u Rwanda rwasabwe kwitwararika ibyo rutangaza ku mbuga nkoranyambaga, kuko bishobora kugira uruhare mu mahirwe yo kubona akazi mu gihe kizaza. Ubu butumwa bwatanzwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, ubwo Perezida Paul Kagame yagiranaga ikiganiro n’urubyiruko “MEET THE PRESIDENT” rusaga 10 rwaturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, rwateraniye muri BK Arena ku wa 21 Ukwakira 2026.
Minisitiri Ingabire yavuze ko impinduka zikomeje kugaragara mu ikoranabuhanga zituma havuka imirimo mishya, bityo urubyiruko rukaba rukwiye kwitegura kugira ngo ruzabashe kuyibyaza umusaruro. Yagize ati: “Ese twiteguye gute kugira ngo iyo mirimo dushobore kuba twayijyamo?”
Yifashishije raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), yagaragaje ko umwe muri bane mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30 adafite akazi. Yashimangiye ko kwihugura ari imwe mu nzira zafasha urubyiruko kwitegura no kubona amahirwe aboneka ku isoko ry’umurimo.
Yongeyeho ko kugira indangagaciro zirimo ubunyangamugayo no gukunda umurimo ari ingenzi, kandi ko imyitwarire y’umuntu ikwiye kuba myiza mu buzima bwe bwa buri munsi, harimo no ku mbuga nkoranyambaga.
Minisitiri Ingabire yasobanuye ko uko umuntu yitwara kuri izo mbuga bishobora kugira ingaruka ku ishusho abamushaka ku kazi bamubonamo, ndetse bikazagira uruhare mu cyemezo bafata cyo kumuha akazi cyangwa kukamwima. Ati “Ako kazi tuvuga kazatangwa mu mwaka utaha, mu myaka itatu cyangwa 10, umukoresha uzajya gushakisha uwo aha ako kazi azanareba n’uko witwara kuri za mbuga nkoranyambaga. Ayo ni yo makuru y’ibikuranga uba uri kubaka.”
Yakomeje agaragaza ko kugira CV ari ingenzi, ariko ko umukoresha ashobora no gushaka kumenya ibindi biranga usaba akazi, abinyujije ku byo ashyira ku mbuga nkoranyambaga. Ati “CV yawe ni byiza ko uyifite, ariko azakenera kugira ngo ‘Ese uyu muntu nkunda kumubona ku mbuga nkoranyambaga, ni ibiki arimo gukoreraho’?”
Yasabye urubyiruko kujya rusuzuma amakuru rubona mbere yo kuyemera cyangwa kuyasangiza abandi, ndetse rukirinda kwishora mu bikorwa bikorwa n’abandi rudatekereje ku ngaruka zabyo.
Ubu butumwa bwibutsa urubyiruko ko imbuga nkoranyambaga zitagenewe gusabana gusa, ahubwo ko n’ibyo umuntu ahasangiza abandi bishobora kugira uruhare mu kumubakira izina ryiza cyangwa kurihungabanya, bityo bikagira ingaruka ku mahirwe ye y’akazi mu gihe kiri imbere.
