Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye urubyiruko kugira icyizere, kwirinda kwiheba no gufata inshingano zo kwiyubakira ubuzima bwiza, ashimangira ko impinduka nziza zitangirira ku muntu ubwe.
Ibi yabigarutseho ku wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira 2026, ubwo yaganiraga n’urubyiruko rurenga ibihumbi 10 rwaturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, mu gikorwa cyiswe ‘Youth #MeetThePresident’ cyabereye muri BK Arena.
Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yashishikarije urubyiruko gukoresha neza igihe rufite, rukiga, rugakora kandi rugahora rwongera ubumenyi n’ubushobozi bwo gutandukanya ibyiza n’ibibi. Ati “Ikizima ukagikorera, ikitari ikizima ukakirinda. Ugakomeza kwiyubaka uko igihe kigenda. Ibyo bishaka ikinyabupfura, bishaka kwifata neza, ukumva neza kandi bigahoraho…”
Yagaragaje ko imyaka y’ubuto ari ingenzi mu kubaka ejo hazaza, kuko ari yo umuntu akwiye kuboneramo umusingi w’ubuzima bwe. Yasobanuye ko n’uwaba yarafashe ibyemezo bitamufashije cyangwa akayobywa n’amarangamutima n’ibishuko byo ku Isi, atagomba kubifata nk’iherezo, ahubwo akwiriye guhindura icyerekezo kugira ngo agere ku buzima yifuza.
Ati “Ntukihebe ngo uvuge ngo ibyo bavuga ngo ‘amazi yarenze inkombe, ararenga ariko ashobora gusubizwayo aho yaturutse’. Ntimukihebe.”
Perezida Kagame yanagarutse ku kamaro k’ikinyabupfura n’imyitwarire myiza, avuga ko bidakwiye kugarukira ku muntu ku giti cye, ahubwo bigomba no kugaragarira mu buryo abanye n’abandi, kuko abantu bakenerana mu buzima bwa buri munsi. Ati “Nta wowe gusa ubaho hatariho undi. Nti bibaho nta wowe gusa ubaho ariko ni wowe wiheraho.”
Yasobanuye ko kwiyubaka bisaba ko umuntu abanza kwisuzuma, akamenya amahame agenderaho n’ibyo abona ko bimufitiye akamaro, aho gufata ibyemezo ashingiye gusa ku byo abandi bakora cyangwa bavuga ko ari byiza.
Ati “Ntabwo ugomba kurebera ku bandi ngo abandi bakise ikizima ngo ngiye kugikora nkaho ari ikizima. Ibyo ntabwo ari ikibazo nabyo ubonye abandi bagutera ishyaka ukavuga uti ‘barakora ibintu bizima’ ukaba wakora nk’ibyo bakora, ni byiza uzabikore ariko ujye wibuka ko hari wowe. Wowe ubundi ikizima ukibwirwa ni iki? Ukimenya ute? Ukita ikihe? Iyo bihuye n’iby’abandi bifite akarusho.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko kugira imyitwarire myiza bidashobora guhatirwa umuntu ku gahato, kuko impinduka zirambye zishingira ku cyemezo buri wese afata ku giti cye.
Yatanze urugero rw’urubyiruko rushobora kuba ruzi ingaruka z’ibiyobyabwenge, ariko ntiruhindure imyitwarire mu gihe rutarafata icyemezo cyo kubyirinda. Ati “Ni mwebwe mugomba kwiheraho byanze bikunze.”
Ku bijyanye n’urubyiruko rukoresha inzoga nk’uburyo bwo kwishimisha cyangwa guhangana n’ibibazo, Perezida Kagame yavuze ko kunywa inzoga kugira ngo umuntu yibagirwe ibibazo atari igisubizo kirambye. Yashimangiye ko aho guhunga ibibazo, abantu bakwiye kubihangana na byo no gushaka ibisubizo bibafasha gukomeza ubuzima bwabo.
Ati “Izo nzoga nta nubwo ziryoshye. Baravuga ngo bakurikiramo uburyohe, nta burimo, ariko nyine biguma bijya mu mutwe, rimwe hari ababikora bibwira ngo bibafasha bibwira ngo bibafasha kunyura mu buzima bukomeye kuko urasinzira, ntabwo ari ugusinzira, uraraba. Ni nk’ikinya. Ni uguhora witera ikinya ngo ubone ko umunsi wahita. Ntabwo aribyo.”
Ubutumwa bwatanzwe muri iki kiganiro bwibanze ku ruhare rw’urubyiruko mu kwiyubaka, kwirinda imyitwarire yaruteza ibibazo no gufata ibyemezo bizima bizarufasha kugera ku ntego zarwo. Perezida Kagame yasabye urubyiruko kuzirikana ko, nubwo inama n’ingero z’abandi bishobora kurufasha, buri wese agomba kugira ubushake bwo kwihindura no kubaka ejo hazaza he.
