Munezero Jeanne d’Arc
Ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2026, Abanyarwanda bazindukiye mu gikorwa cy’amatora y’inzego z’ibanze, Bamwe mu bagiriwe ikizere n’abaturage bagatorwa, bavuga ko kuba abaturage babagiriye icyo kizere,bakabatora bazirinda kubatazabatenguha.
Bamwe mu batorewe ku yobora mu nzego z’ibanze mu kagari ka Kabeza, Umurenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali, bashimangiye ko biteguye gutanga umusanzu wabo mu kubaka Igihugu na bo babasaba ubufatanye kugira ngo bazabashe kwesa imihigo.
Uwatorewe kuyobora Umudugudu wa Nyenyeri, Dusengimana Mugisha Pacifique, ati “Nshimira abaturage bangiriye ikizere inshingano ni ukuyobora abaturage ariko si ukubayobora nk’inka, ahubwo ni ubufatanye mu bikorwa byose bya buri munsi tuzafatanya, ngendere ku bunararibonye mu bambanjirije kugira ngo mbashe gukosora iby’ahahise. Ikindi ni uko nzaharanira kwegera abaturage kugira ngo tubashe gukorera hamwe…”
Mutamba Grace watorewe kuyobora umudugudu wa Giporoso I na we ati “Nshimiye abaturage bongeye kungirra icyizere ngo nkomeze mbayobore… nk’uko tubizi, Umudugudu ni umusingi w’igihugu. Hamwe n’ubufatanye, ntabwo wateza imbere igihugu utateje imbere umudugudu. Ni ibyishimo kuba bongeye kuntora kandi ndabizeza ko tuzongera gukorana neza ntazabatenguha nk’uko na mbere ntigeze mbatenguha; tuzaharanira kusa ikivi twatangiye kandi tukazakomeza dufatanyije n’abaturage.”
Akomeza agira inama abatowe ari ari ubwa mbere ati “Nyabuneka mureke dukorere abaturage neza ndetse n’igihugu neza tugikorere mu kuri twoye kugikorera mu binyoma kandi twirinda n’umuturage uzadutunga intoki ko ibyo badutoreye tutari kubikora nk’uko bikwiye..”
Undi watorewe kuyobora urubyiruko mu mudugudu, Nkubiri Rugero Trésor ati “Guhabwa izi nshingano ntabwo ari ibintu natekerezaga, ariko nshimiye urubyiruko bagenzi banjye bangiriye icyizere kandi no kuba bitabiriye nzagerageza kubahagararira neza ndetse ningira amahirwe yo gukomeza no mu yandi matora bizanshimisha; kandi ndabizeza ko tuzakorana neza, twirinda gukoresha ibiyobyabwenge ndetse tunashishikarizanya gukoresha amahirwe duhabwa no kwiteza imbere.”
Bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru wa Pnorama, ubwo yabasangaga kuri site, aho bamaze gutorera, bavugaga ko kwitorera abayobozi ari byiza kuko bibafasha kwesa imihigo bafatanyije ariko babasaba kutazabatenguha ahubwo babengera bagakorera hamwe.
Bamukunde Teddy ati “Twabukereye cyane kugira ngo twishyirireho ubuyobozi butubereye. Twaje ngo twitorere abayobozi dushaka kandi b’inararibonye bazashobora kutuyobora; gusa turabasaba ko bazatwegera kandi batazadutenguha kuko tubatoye tubizeye ndetse natwe tubijeje ubufatanye.”
Bunduki Silas na we ati “Kwitorera abayobozi bituma abaturage bakomeza kungukira mu miyoborere myiza y’Igihugu, bifite icyo bimara kuko bituma abaturage bose bazamukira rimwe yaba mu iterambere n’imiyoborere myiza y’igihugu.”
Mu matora yo ku rwego rw’Umudugudu hatowe Komite Nyobozi y’Umudugudu igizwe n’abantu batanu irimo Umukuru w’Umudugudu, Ushinzwe Umutekano, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ushinzwe amakuru n’amahugurwa n’ushinzwe iterambere. Hatowe kandi abajyanama rusange bahagarariye Imidugudu mu Nama Njyanama z’Utugari. Abaturage kandi batoye Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu ku rwego rw’Umudugudu irimo Inama y’Igihugu y’abagore, iy’Urubyiruko n’iy’abafite ubumuga.
Ku wa 31 Ukwakira, amatora azakomereza ku rwego rw’Akagari hatorwe Umujyanama uhagarariye Akagari mu Nama Njyanama y’Umurenge, abajyanama b’abagore bangana na 30% by’abagize Inama Njyanama y’Umurenge, abakandida babiri b’abagore bangana na 30% by’abagize Komite Nyobozi z’Inama z’Abagore.
Hazatorwa kandi abagize Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu ku rwego rw’Akagari, abajyanama bahagarariye ibyiciro byihariye ndetse na Biro y’Inama Njyanama y’Akagari.