Panorama

Musenyeri Dr. Manasseh Gahima wari Umushumba wa Diyosezi ya Gahini, yahawe inkoni y’ubushumba yo kuba Arikiyepisikopi mushya w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR). Intego yihaye harimo kubaka Itorero rifite uruhare mu guhindura imibereho y’Abanyarwanda no gushakira ibisubizo ibibazo bibugarije.

Umuhango wo kwimika Musenyeri Dr. Gahima nka Arikiyepisikopi wa gatanu w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, akaba n’Umwepisikopi wa Diyosezi Angilikani ya Gasabo, wabereye i Kigali ku wa 25 Ukwakira 2026.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Igihe.com, uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma, barimo Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée. Hari kandi abayobozi batandukanye b’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, abayoboke baryo ndetse n’abashyitsi baturutse mu mahanga.

Musenyeri Dr. Gahima yatorewe kuyobora EAR n’Inama Nkuru y’abayobozi b’iri torero ku wa 11 Nzeri 2026. Yimitswe asimbuye Musenyeri Dr. Laurent Mbanda wari umaze imyaka umunani kuri uwo mwanya. Dr. Mbanda yari yarasoje manda ye mu 2023, ariko yongerwa indi myaka itatu kugira ngo arangize imishinga yari agifite muri iryo torero.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kumwimika, Musenyeri Dr. Gahima yashimiye abayobozi b’Itorero Angilikani ry’u Rwanda bamugiriye icyizere cyo kuriyobora, ashimira n’Igihugu ku mahirwe giha inzego zitandukanye kugira ngo zisohoze inshingano zazo. Yanashimiye kandi umuryango we wamubaye hafi mu rugendo rwe.

Musenyeri Dr. Gahima yavuze ko yifuza kubaka Itorero rishingiye kuri Kirisito mu mibereho yaryo y’umwuka, ryimakaza ubumwe, rikarangwa n’imiyoborere myiza ndetse rikagira ubushobozi bwo kwihaza mu mutungo n’ibikoresho rikenera.

Agira ati “Nshaka kubaka Itorero rihindura kandi risubiza ibibazo by’Abanyarwanda. Itorero rirangwa n’ibyo ni ryo torero nifuza kuzabera umuyobozi mfashijwe n’Imana kandi n’abandi nibanshyigikira kuri buri ntambwe tuzabigeraho.”

Yagaragaje ko imiyoborere ye izashingira ku kubaha Imana, gukorera mu mucyo, kugira umurava, kwemera kubazwa inshingano, kugisha inama no gutega amatwi abo bakorana kugira ngo hafatwe imyanzuro ihuriweho. Yavuze ko azashyira imbaraga mu kunoza imicungire y’umutungo w’Itorero no gushyiraho icyerekezo gisobanutse kizafasha mu kwihutisha iterambere ryaryo.

Mu bindi yashyize imbere harimo kwimakaza ubumwe, gukomeza indangagaciro zo kubaha Imana, guteza imbere imikoranire n’andi matorero ndetse no gushimangira umubano mwiza n’inzego za Leta.

Munara Jean Claude, wavuze mu izina ry’abakirisitu b’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, yashimye icyerekezo n’umurongo w’imiyoborere Musenyeri Dr. Gahima yabagejejeho. Avuga kandi ko abakirisitu biteguye kumushyigikira no gufatanya na we mu gushyira mu bikorwa gahunda yiyemeje, amwizeza ko batazamutenguha.

Musenyeri Dr. Laurent Mbanda ucyuye igihe ni umwe mu bayobozi b’Itorero Angilikani ry’u Rwanda bagize uruhare mu mavugurura akomeye, arimo icyemezo cyo kwitandukanya n’Itorero Angilikani ryo mu Bwongereza, ari na ryo iri torero rikomokaho.

N’ubwo kuyobora EAR byatumye arushaho kumenyekana mu Rwanda no mu mahanga, Dr. Mbanda yavuze ko atigeze ateganya kuzaba Arikiyepisikopi, kuko mbere yo gutorerwa izo nshingano yari yariteguye kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’umuryango we.

Yasobanuye ko yari agiye gusubira mu kazi yakoraga mu muryango Compassion International, ariko gahunda ye iza guhinduka nyuma y’uko bagenzi be b’abepisikopi bamusabye gutekereza ku nshingano zo kuyobora EAR.

Akomeza avuga ko urugendo rwo kuba Umwepiskopi Mukuru ntabwo atari yarigeze abiteganya kuko mu mpera za 2017 we n’umuryango we baribiteguye gusubira mu nshingano barimo na mbere mu muryango ‘Compassion International’.

Agira ati “Twari twiteguye kwimukira muri Amerika ariko Imana yari ifite undi mugambi. Twari twaramaze kwitegura bihagije n’ibisabwa byose byarabonetse ariko abepisikopi bagenzi banjye bansabye gutekereza kuba Umwepiskopi Mukuru ni uko mu 2018 ndabitorewe. Ndabashima kandi ndabishimira Imana.”

Dr. Mbanda yavuze ko yishimira icyemezo yafashe cyo guhindura gahunda yari afite hamwe n’umuryango we, akemera kuyobora Itorero Angilikani ry’u Rwanda, kuko byatumye agira uruhare mu bikorwa bitandukanye byateje imbere iri torero.

Yagaragaje ko gukorera Imana bidakwiye gufatwa nk’uburyo bwo gushaka imyanya y’icyubahiro, ahubwo ko ari ukwemera kwitangira abandi no kubakorera.

Kimwe mu bikorwa bikomeye byaranze ubuyobozi bwe ni icyemezo EAR yafashe muri Gashyantare 2023 cyo kwitandukanya n’Itorero Angilikani ryo mu Bwongereza.

Icyo cyemezo cyafashwe nyuma y’uko Itorero Angilikani ryo mu Bwongereza ryari ryatangaje ko rizajya ryemerera abapadiri guha umugisha abaryamana bahuje ibitsina.

Ibyo byateje kutumvikana hagati y’amatorero amwe n’amwe agize umuryango mugari w’Abangilikani ku Isi, bituma Itorero Angilikani ry’u Rwanda rifata icyemezo cyo kwitandukanya n’ubuyobozi bw’Itorero ryo mu Bwongereza.

By Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *