Ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC Group) cyatangaje ibihano bishya ku bantu bibye amazi, aho ihazabu izajya igera kuri miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda, bitewe n’icyiciro cy’aho amazi yahuguje. Izi mpinduka zizatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 1 Ugushyingo 2026, zisimbure amabwiriza yari asanzweho kuva mu mwaka wa 2015.

Nk’uko bigaragara mu itangazo WASAC yashyize ahagaragara ku wa 26 Ukwakira 2026, umuntu uzafatwa yibye amazi akoreshwa mu nzu yo guturamo azajya acibwa ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda. Uwibye amazi mu nyubako itageretse iri kubakwa, ahororerwa amatungo cyangwa ahahingwa imyaka, azajya acibwa miliyoni 3 Frw.

Ku nyubako zigeretse zirimo inzu nyinshi ziri ahantu hamwe, zizwi nka estates, ndetse no ku bikorwa by’ubucuruzi n’ahandi hakorerwa ibikorwa bitandukanye, ihazabu izaba miliyoni 5 Frw. Muri ibyo bikorwa harimo inzu z’ubucuruzi, amahoteli, amacumbi, utubari, resitora, amakinamico, amagaraji, aho bogera n’ibigo bya Leta birimo amashuri n’amavuriro.

Iri tangazo rinagaragaza amafaranga azajya ahabwa umuntu utanze amakuru afasha kumenya abiba amazi. Ku byiciro by’inzu zo guturamo, uzatanga amakuru azajya ahabwa ibihembo by’ibihumbi 50 Frw, mu gihe ku bindi byiciro ibihembo bizaba ibihumbi 100 Frw.

WASAC kandi yatangaje ko umuntu uzasaba kongera gufungurirwa serivisi y’amazi yahagaritswe kubera kutishyura fagitire, kwiba amazi cyangwa izindi mpamvu, azajya yishyura amafaranga y’ibihumbi 20 Frw.

Iki kigo cyasabye abafatabuguzi kwishyura fagitire z’amazi ku gihe no kwirinda ibikorwa byo kuyiba, kibibutsa ko bishobora kubateza ibihano by’amafaranga n’ihagarikwa rya serivisi.

Izi mpinduka zigamije gukaza ingamba zo kurwanya ubujura bw’amazi no gushishikariza abafatabuguzi kubahiriza amabwiriza agenga ikoreshwa ryayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *