Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB) kigiye gukora nk’ikigo gifite ubwigenge n’ubwisanzure, nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yemeje imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo yacyo.

Ibi biri mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 26 Ukwakira 2026, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, muri Village Urugwiro.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ry’ibyemezo by’iyo nama, RMB yari ishamikiye ku Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), ariko ubu izakora nk’ikigo gifite ubwigenge n’ubwisanzure.

Izi mpinduka zije mu gihe urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli na gazi ruri mu nzego zishobora kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu. Gusa, itangazo ry’Inama y’Abaminisitiri ntirisobanura mu buryo burambuye igihe impinduka zizatangirira gushyirwa mu bikorwa cyangwa uburyo bushya bw’imikoranire hagati ya RMB na RDB buzaba bumeze.

Mu bindi byemezo byafatiwe muri iyo nama, Inama y’Abaminisitiri yemeje raporo y’ibaruramarri rya Leta ihuje n’umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, inemeza uko igihembwe cy’ihinga cya 2027A kizagenda. Abahinzi basabwe kurushaho gukoresha imbuto z’indobanure n’ifumbire hagamijwe kongera umusaruro.

Iyi nama kandi yemeje amasezerano y’ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Raffles Family Office Limited, agamije gushaka inkunga y’imishinga y’iterambere no guteza imbere ishoramari mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *