Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2026, iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagize Mukashyaka Claudette Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, asimbuye Kamuhire Alexis usoje manda y’imyaka itanu kuri uwo mwanya.

Ni umwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama, yanemeje ko Kubwimana Gratien aba Umugenzuzi Mukuru wungirije w’Imari ya Leta, asimbuye Habimana Patrick.

Aba bayobozi bashya bagiye kuri iyi myanya mu gihe Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta rufite inshingano zo kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta no gufasha mu gukumira ikoreshwa nabi ry’amafaranga ya Leta.

Mu yindi myanzuro yafatiwe muri iyo nama, Abaminisitiri bemeje raporo y’ibaruramari rya Leta ihuje ry’umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, banagezwaho uko igihembo cy’ihinga cya 2027A gihagaze. Abahinzi barakanguriwe kurangizanya gutegura ubutaka no gutera imbuto, ndetse no gukoresha neza kandi ku gihe imbuto z’indobanure n’ifumbire bagamije kongera umusaruro.

Inama kandi yagejejweho raporo ku gipimo cy’imiyoborere myiza n’ishusho y’uburyo abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze. Yasabye inzego bireba gukomeza kubakira ku byagezweho, zishyira mu bikorwa ingamba zihuriweho kandi zifite ibipimo bifatika by’igihe zizaba zarangirijwe, hagamijwe gukemura ibibazo byagaragajwe no kunoza imitangire ya serivisi n’uburyo abaturage bishimira ibibakorerwa.

Ku bijyanye n’ubukungu, Abaminisitiri bemeje ko Imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo y’Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB) ihindurwa ikava muri Rwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), kikazakorera nk’ikigo gifite ubwigenge n’ubwisanzure. Iyi mpinduka igamije kunoza imikorere no kongera uruhare rw’uru rwego mu iterambere ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no gushyigikira urwego rw’ubucukuzi mu iterambere ry’ubukungu.

Inama y’Abaminisitiri kandi yemeje amasezerano y’ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Raffles Family Office Limited agamije gushaka inkunga y’imishinga y’iterambere no guteza imbere ishoramari mpuzamahanga, ndetse n’amasezerano na Luma & Lua agamije kuvugurura imicungire y’Ikigo Mpuzamahanga cya Musanze gitegura kikanahugura abakinnyi b’umukino wo gusiganwa ku magare.

Mu myanzuro yemejwe harimo kandi ishingiro ry’imishinga y’amategeko, amasezerano mpuzamahanga, n’ishyirwaho ry’abahagarariye u Rwanda mu mahanga, barimo ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Helli ate Rushwaya, na Anna Merrifield, uhagarariye Finland mu Rwanda ariko ufite icyicaro i Dar es Salaam.

Iyi nama kandi yemeje abayobozi bashya mu nzego zitandukanye za Leta, barimo abayobozi mu Rwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *