Minisitiri w’Intebe wa Antigua and Barbuda, Gaston Browne yakiriye Perezida Paul Kagame

Perezida Kagame yageze i Saint John’s muri Antigua and Barbuda, aho yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, CHOGM 2026.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya 28, ifite insanganyamatsiko igaruka ku “Kwihutisha ubufatanye n’ishoramari n’ubufatanye mu kugera ku iterambere rya Commonwealth.”

Iyi nama yatangiye kuva kuwa 1-4 Ugushyingo 2026, ikaba ihuriza hamwe abakuru b’ibihugu na ba za Guverinoma, abahagarariye abashoramari, abakora mu miryango idaharanira inyungu, ndetse n’abahagarariye urubyiruko.

Umunyamabanga Mukuru wa CHOGM, Shirley Ayorkor Botchwey, avuga ko iyi nama igamije kurebera hamwe ibibazo bihari no kubishakira ibisubizo. Agira ati “Mu gihe Isi iri kunyura mu bihe bikomeye, birimo ingaruka z’ibibazo by’ihungabana ry’ubukungu ndetse n’ikibazo cy’ihindagurika ry’ikirere, Comminwealth ikomeje kubaka ubudahangarwa n’iterambere rusange.

CHOGM 2026 ifite intego yo gushyiraho ubufatanye bugamije gusubiza ibyifuzo by’abaturage bacu bangana na miliyari 2.7 mu bikorwa bigamije guteza imbere demokarasi, ubucuruzi, ishoramari, guhangana n’ihindagurika ry’ikirere no guha amahirwe abantu bose.”

Muri iyi nama, biteganyijwe ko ba Minisitiri b’ububanyi n’Amahanga bazagira ibiganiro byihariye. Ni mu gihe hateganyijwe n’ibiganiro bihuza abakuru b’ibihugu 56 bigize uyu muryango, Perezida Paul Kagame akaba ari mu batanga ikiganiro cyo ku rwego ruhanitse kireba ku mibereho y’abaturage n’ahazaza heza.

Ku itariki ya 3 Ugushyingo 2026, nibwo umwami w’Ubwongereza, Charles III, azafungura iyi nama ku mugaragaro. Azaba aherekejwe n’umwamikazi Camilla.

Antigua and Barbuda ni igihugu cy’ibirwa bibiri biri mu nyanja ya Caraïbes, hagati y’inyanja ya Caraïbes n’inyanja ya Atlantique, mu burasirazuba bwa Puerto Rico. Kigizwe n’ibirwa 3 binini: Antigua (280 km²), Barbuda (161 km²), na Redonda  yo itagira abaturage.

Umurwa mukuru wayo ni St. John’s / Saint John’s, uri mu Majyaruguru y’uburengerazuba bwa Antigua. Niwo mujyi munini kandi niwo murwa ufatwa nk’uwubucuruzi  na politiki.

Iki gihugu gifite abaturage 106,365 . 97% batuye muri Antigua, abasigaye bose hafi baba mu gace ka Codrington muri Barbuda. Ni kimwe mu bihugu bito ku Isi kuko gifite ubuso buri hagati ya 440 – 443 km².

87.3% by’abaturage batuye iki gihugu ni abirabura. Ururimi bakoresha mu mategeko ni icyongereza ariko hari benshi bakoresha Antiguan Creole. Iki gihugu cyabonye ubwigenge ku wa 1 Ugushyingo 1981, cyakoronijwe n’u Bwongereza. Kiyoborwa na Minisitiri w’Intebe.

Umusaruro mbumbe wacyo ugera kuri Miliyari 3.3, bakoresha Idolari ryabo ryitwa XCD rikoreshwa mu bihugu biri mu burasirazuba bwa Caraibe (Karayibe). Iki gihugu kirasurwa cyane kubera imiterere yacyo no kuba ku nyanja.

By Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *