Munezero Jeanne d’Arc

Mu muco nyarwanda hakunze gukoreshwa imvugo igira iti “Nta mugabo ukubitwa n’umugore” cyangwa ngo “Amarira y’umugabo atemba ajya mu nda”. Iyi myumvire ituma bamwe mu bagabo batinya kugaragaza ko bahohotewe, kubera ipfunwe no gutinya gusekwa.

Icyakora, ibyavuye mu Bushakashatsi bwa Karindwi ku Mibereho n’Ubuzima bw’Abaturage (DHS 7) bigaragaza ko ihohoterwa rikorerwa abagabo mu ngo rikomeje kuba ikibazo, aho igipimo cy’abaryahuye na ryo mu Rwanda cyazamutse kikagera kuri 23,2% mu 2025, kivuye kuri 18,3% mu 2019–2020.

Ibi byagarutsweho ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026, ubwo abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) bitabiraga inteko z’abaturage mu mirenge itandukanye yo mu Turere twa Rubavu na Nyabihu, bagamije kubagezaho no kubasobanurira ibyavuye muri ubwo bushakashatsi. Banaganiriye na bo ku makuru bari baratanze n’icyo agaragaza ku mibereho y’abaturage.

Imibare ya NISR igaragaza ko iki gipimo cyari kuri 19,8% mu 2014–2015, kigabanuka kigera kuri 18,3% mu 2019–2020, mbere yo kongera kuzamuka kikagera kuri 23,2% mu 2025.

Mu Ntara y’Iburengerazuba, Akarere ka Rubavu ni ko kagaragayemo igipimo cyo hejuru mu turere twagarutsweho, aho cyageze kuri 39,2% mu 2025 kivuye kuri 31,6% mu 2019–2020. Muri Ngororero cyazamutse kiva kuri 4% kigera kuri 23,1%, mu gihe muri Karongi cyagabanutse kiva kuri 31,7% kigera kuri 15,2%.

Abaturage bavuga ko hari abagabo bahitamo guceceka

Bamwe mu baturage bo muri Rubavu na Nyabihu baganiriye n’Ikinyamakuru Panorama bavuga ko ihohoterwa rikorerwa abagabo rihari, ariko ko hari abatinya kurigaragaza kubera ipfunwe, gutinya gusekwa cyangwa kutumvwa igihe bagejeje ibibazo byabo ku nzego zibishinzwe.

Karinamajyo Joseph wo mu Karere ka Rubavu avuga ko hari abagabo bahohoterwa ariko bagatinya kubivuga, kuko hari igihe batumva ko ibibazo byabo byafatwa nk’iby’ingenzi.

Agira ati “Akenshi abagabo barahohoterwa ariko bakagira ipfurwe ryo kubivuga aho bagaragaza ko amarira y’umugabo atemba ajya mu nda, kandi nta mugabo ukubitwa n’umugore hari naho usanga uwabigaragaje agorwa no kuba yakongera kwisanga mu bandi bagabo.”

Ntezumukiza Emmanuel wo muri Nyabihu asanga hakenewe ubukangurambaga bufasha abashakanye gusobanukirwa ihame ry’uburinganire, kuko hari abarifata nabi bakarigira urwitwazo rwo kutubahana.

Ku ruhande rw’abagore, Nyirakabera Agnes wo muri Nyabihu na we avuga ko hari abagore bumva nabi ihame ry’uburinganire, bakarifata nk’uburenganzira bwo gusuzugura abagabo.

Agira ati “Aho bavugiye uburinganire hari abagore babifashe nko gusumba abagabo. Umugabo yavuga umugore akamubwira ngo ‘Nkoraho mpamagare bakujyane’, umugabo agatinya gufungwa akicecekera.”

Ubuyobozi busaba kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu avuga ko ubuyobozi bugiye kongera imbaraga mu bukangurambaga bugamije gusobanurira abaturage uburenganzira n’inshingano zabo, no kubashishikariza kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, avuga ko izamuka ry’imibare ridakwiye guhita risobanurwa nk’aho ihohoterwa ryiyongereye gusa, kuko bishoboka ko abagabo barushijeho gutinyuka gutanga amakuru ku byo bakorerwa.

Agira ati “Ntabwo mvuga ko byiyongereye kubera ko abagore wenda bagize amahane kurushaho, ahubwo bishobora kuba ari uko abagabo batangiye kubigaragaza. Ubu amakuru arihuta, bityo ikitaramenyekanaga kera ubu kikaba kimenyekana.”

Guverineri ashimangira ko nta muntu ukwiye guhohotera undi, yaba umugabo, umugore cyangwa umwana, anavuga ko ubuyobozi buzakomeza kwegera abaturage no kongera ubukangurambaga.

Iyi mibare n’ubuhamya by’abaturage bigaragaza ko ihohoterwa rikorerwa mu ngo ridakwiye guhishwa cyangwa kwihanganirwa kubera imyumvire ishingiye ku gitsina. Buri wese akwiye kubahwa, kurengerwa no kubona uburenganzira bwo gutanga amakuru igihe ahuye n’ihohoterwa.

By Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *