Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA), ku bufatanye na Minisiteri y’Ibidukikije, cyatangije igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba cya 2026/27, gifite intego yo gutera ibiti miliyoni 100 hirya no hino mu gihugu. Iki gihembwe cyatangijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ugushyingo 2026, mu gikorwa cyabereye ku kibanza cya Nyabigugu, mu Kagari ka Murinja, Umurenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro.

Muri icyo gikorwa, hatewe ibiti birenga 2,000 ku buso bungana na hegitari umunani. Mu moko y’ibiti byatewe harimo umuhumuro, umusave, umufu, umugote, Jakaranda na Delonix regia. Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, Urujeni Martine, yashimiye abaturage bagize uruhare muri iki gikorwa, abasaba gukomeza kwitabira gahunda yo gutera ibiti mu duce batuyemo.

Yashimangiye kandi ko hakwiye kwitabwa by’umwihariko ku biti by’imbuto ziribwa, anasaba ibigo by’amashuri kugira uruhare rugaragara mu bikorwa byo gutera ibiti no kurengera ibidukikije. Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, Fidèle Bingwa, yasabye abaturage kutarangiriza uruhare rwabo ku gutera ibiti gusa, ahubwo ko bakwiye no kubibungabunga kugira ngo bikure neza kandi bizagirire akamaro ibisekuru bizaza.

Iki gihembwe gifite insanganyamatsiko igira iti: “Igiti cyanjye, Umurage wanjye”, igamije gushishikariza Abanyarwanda kugira uruhare mu kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ibikorwa bizibandwaho muri iki gihembwe

Gahunda yo gutera ibiti miliyoni 100 ni imwe mu ngamba zigamije kongera ubuso buteyeho amashyamba, kurengera ibidukikije no gufasha igihugu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Mu bikorwa biteganyijwe muri iki gihembwe harimo gutera ibiti by’amashyamba asarurwa, kugira ngo bikomeze gutanga umusaruro kandi bifashe mu kongera umutungo w’amashyamba mu gihugu.

Harateganywa kandi gutera ibiti bivangwa n’imyaka, bigamije gufasha kurwanya isuri, kubungabunga ubutaka no kongera umusaruro w’ubuhinzi. Ikindi kizibandwaho ni ugutera ibiti by’imbuto ziribwa, hagamijwe gufasha imiryango kubona indyo yuzuye no guteza imbere imirire myiza.

Uretse ibyo, hazakorwa ubukangurambaga n’amahugurwa bigamije gukangurira abaturage kwita ku biti bizaba byatewe, kubirinda kwangirika no kubifasha gukura neza. Biteganyijwe ko iki gikorwa kizakorwa ku bufatanye bw’inzego za Leta, abaturage n’abandi bafatanyabikorwa, hagamijwe kugera ku ntego yo gutera ibiti birenga miliyoni 100 mu gihugu hose.

Gahunda yo gutera ibiti ntigarukira ku kongera umubare wabyo, ahubwo inasaba buri muturage kugira uruhare mu kubibungabunga kugira ngo bigire uruhare mu kurwanya isuri, kurengera urusobe rw’ibinyabuzima no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *